00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hatashywe ibikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari n’igice

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 28 June 2016 saa 08:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’umujyi wa Kigali bwatashye ibikorwa remezo bifite agaciro k’arenga miliyari imwe n’igice byubatswe ku bufatanye n’Inkeragutabara birimo inzu esheshatu z’abarokotse Jenoside, isoko ry’abagore bacururiza mu kajagari,umuhanda w’amabuye wo mu Biryogo, iriba ry’amazi,ruhurura ndetse n’ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2016, nibwo ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyarugenge n’umujyi wa Kigali, batashye ku mugaragaro ibikorwa remezo birimo ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda,umuhanda w’amabuye uhuza akagari ka Biryogo n’aka Rwampara, iriba ry’amazi rifite uburebure bwa Kilometero 9,9 riherereye mu Murenge wa Mageragere,isoko ry’abagore bacururizaga mu kajagari ryubatswe ku Kimisagara ndetse na ruhurura yo mu Kagari ka Kivugiza byubatswe ku bufatanye n’Inkeragutabara.

Visi Meya Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Mujyi wa Kigali, Busangizwa Parfait yasabye abaturage kubungabunga ibi bikorwaremezo mu rwego rwo kugira ngo uyu mujyi uzakomeze gusa neza.

Yagize ati “ Nk’uko mubizi umujyi wacu urangwa n’umutekano n’isuku ndetse n’iterambere rigaragarira buri wese ,rero ibi bikorwa twatashye uyu munsi n’ibyunganira gahunda y’Umujyi wa Kigali ku buryo ariyo mpamvu ngira ngo mbisabire ngo dukomeze twitabira gahunda ya guverinoma mbonereho no kubasaba kubibungabunga bizahore bikomeye bisa neza kuko byagaragaye ku bufatanye bwanyu n’abandi bafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu Lt General Fred Ibingira yashimiye akarere ka Nyarugenge ubufatanye bafitanye ndetse asaba abaturage ko badakwiye kwizera ko inkunga ziva hanze arizo zizubaka igihugu kuko igihugu aho kiva kikagera cyubakwa na bene cyo.

Ati “ Nta gihugu cyubakwa n’abandi cyubakwa na bene cyo, abandi badufasha bazaza bahera ku byo tugezeho, ni muri urwo rwego rero ingabo z’igihugu amategeko azemerera ku bufatanye n’izindi nzego mu bikorwa by’iterambere ku buryo mu gihugu hose aho ziri ibikorwa by’iterambere zibigiramo uruhare kugirango igihugu cyacu kirusheho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko yizeza ubuyobozi n’abaturage ko ahari ho hose bazakenera ubufasha bw’Inkeragutabara bazafatanya kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

Ibikorwa byatashywe mu Karere ka Nyarugenge birimo inzu esheshatu zirimo ebyiri zuzuye zitwaye miliyoni 179,umuyoboro w’amazi utwara miliyoni 129,ruhurura itwara miliyoni 254,ibiro by’umurenge wa Nyakabanda byuzura bitwaye miliyoni 253, isoko ry’abacururiza mu kajagari ritwara asaga miliyoni 26 ndetse na miliyoni 250 zahawe abimuwe ahubatswe umuhanda wo mu Biryogo.

Abayobozi mu muhango wo gutaha isoko ryubakiwe abahoze bacururiza mu muhanda
Abayobozi n'abaturage mu gikorwa cyo gutaha umuhanda ku mugaragaro
Iriba rishya ryubatswe naryo ryafunguwe ku mugaragaro
Bataha inzu zubakiwe abapfakazi ba Jenoside
Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango bari bizihiwe
Abayobozi bafungura ku mugaragaro iriba ryubatswe mu murenge wa Mageragere
Abubakiwe inzu bahawe n'imifariso yo kuraraho
Imiterere y'inzu zubatswe muri Mageragere
Imiterere y'umuhanda watashywe
Inzu esheshatu z'abarokotse Jenoside nizo zatashywe kumugaragaro
Isoko rya kijyambere ryubakiwe abahoze bacururiza ku muhanda
Lt General Fred Ibingira(hagati) nawe yari mu bitabiriye uyu muhango wo gutaha ibikorwa remezo bitandukanye
Ruhurura ya Kivugiza yatashywe
Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge
Umuhanda wo mu Biryogo watashywe ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages