00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kwagurwa, Ikibuga cy’Indege cya Kigali gitegerejweho guhindura byinshi mu mikorere

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 21 August 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Mu gihe hakomeje imirimo yo gusana no kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hahanzwe amaso ko umubare w’indege zikigwaho n’abagenzi bakigana uziyongera, aho umubare usanzwe ushobora kwikuba gatatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA) kivuga ko imirimo yo kwagura icyo kibuga yatangiye muri Nzeri 2012 ikaba yaratangiye nyuma y’amasezerano Guverinoma yagiranye n’isosiyete y’ubwubatsi izwi ku izina rya Roko Construction Company Limited.
Mu kiganiro na East (…)

Mu gihe hakomeje imirimo yo gusana no kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hahanzwe amaso ko umubare w’indege zikigwaho n’abagenzi bakigana uziyongera, aho umubare usanzwe ushobora kwikuba gatatu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA) kivuga ko imirimo yo kwagura icyo kibuga yatangiye muri Nzeri 2012 ikaba yaratangiye nyuma y’amasezerano Guverinoma yagiranye n’isosiyete y’ubwubatsi izwi ku izina rya Roko Construction Company Limited.

Mu kiganiro na East African Business Week, Tonny Barigye wo muri RCAA yagize ati “Kubera umubare w’indege ziza cyangwa ziva ku kibuga n’umubare w’abagenzi wikubye hafi inshuro 10 ku mwaka, kwagura ikibuga byari ngombwa. Ibi bifatwa nk’igisubizo cy’igihe gito ugereranije n’umubare munini ugaragara ku kibuga.”

“Uyu mushinga uzatwara miliyoni 17.8 z’amadorari y’Amerika byose nibigenda neza turateganya kurangiza imirimo mu mezi abiri ari imbere.”

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi ibihumbi 300 ku mwaka. Ariko nyuma yo kucyagura, kizabasha kwakira abarenga miliyoni 1.6.

Barigye ati “Muri iyi minsi turi kwakira abagenzi ibihumbi 600 ku mwaka kandi bagiye biyongera kubera izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Abanyarwanda bari hagati ya 350 na 400 barimo abize n’abatarize bafite akazi mu gikorwa cyo kwagura icyo kibuga.

Hari amakuru yemeza ko umubare w’akazi uziyongera ikibuga nikimara kuzura, mu gihe imirimo izaba yatangiye neza.

Barigye avuga ko umubare w’ahantu abagenzi banyura basakwa uzagera kuri 16 mu rwego rwo kugabanya imirongo y’abategereza.

Avuga ko kubera ko ikibuga kizaba cyagutse hazongerwa ingendo z’indege mu cyumweru.

Barigye ati “Mu myaka icumi ishize twakiraga ingendo z’indege 100 mu cyumweru ariko ubu ni 700 kandi turateganya ko ziziyongera nyuma yo kwagurwa.”

Amaduka y’ubucuruzi nayo agomba kuzatezwa imbere akagurwa mu rwego rwo kwita ku bakoresha ikibuga. Ibi bizajyana n’ibiribwa n’ibinyobwa bigezweho ndetse na za resitora.

Hagati aho ariko, amafaranga ya Parking azakomeza kuba amwe ahubwo yongerwe bitewe n’uburemere bw’indege. Urugero ni uko indege zipima hagati y’ibiro 9000 na 27,000 zishyura amadorari atandatu ku isaha, ariko ubu amasaha atandatu ya mbere ya parking azajya aba ari ubuntu.

Ibi bituma u Rwanda rukomeza kuba igihugu cyiza cyishyuza make ku ndege ziri muri Parking.

Abafite ubumuga kandi nabo bitaweho kuko hari ahantu hatatu bashyiriweho habafasha.

RCAA kandi yanahinduye ibyuma bisaka ibijyanisha n’igihe kandi ibi biboneka ku bibuga byose by’indege mu Rwanda.

Barigye avuga ko biri muri gahunda yo gukaza umutekano ku bibuga by’indege dore ko anahamya ko ibi biri mu nshingano zabo zo kumenya kwita ku mutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages