00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanani agiye gukabya inzozi abikesha Miliyoni yatomboye muri Tigo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 December 2015 saa 02:19
Yasuwe :

Kanani Pascal w’imyaka 28 utuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko inzozi ze zigiye kuba impamo nyuma y’uko atomboye amafaranga Miliyoni imwe muri Poromosiyo ya Tigo Bonane.

Akimara kumenyeshwa ko yatomboye aya mafaranga, Pascal yarishimye cyane dore ko atari abyiteguye kuko yagerageje amahirwe nyuma yo kumva iby’iyi poromosiyo kuri radiyo.

Kanani yavuze ko aya mafaranga yatomboye muri Tigo Bonane atumye inzozi ze zo kuba umucuruzi ziba impamo.

Yagize ati“Ariya mafaranga ubu agiye gutuma nkabya inzozi zanjye zo kuba umucuruzi. Kuva kera nunvaga nifuza kwikorera nkacuruza none bibaye impamo, ndizera cyane ko nzabigeraho kandi rwose Tigo imfashije gutera intambwe, mbese impinduriye ubuzima. ”

Kanani yakomeje avuga ko icyatumye yitabira gukina iyi poromosiyo ari uburyo yumvise umuntu watsinze kandi yarakoresheje amafaranga atari menshi.

Yagize ati“icyatumye nitabira iyi promosiyo bwa mbere ni umuntu watsinze nunvishe wavuze ko yakinishije amafaranga makeya rwose, akaza kuba umunyamahirwe nuko nanjye ndavuga nti reka ngerageze ndebe. Gukina byo sinabihagarika kuko byose birashoboka, nzanakomeza nshishikarize abantu gukomeza gukina bihe amahirwe.

Hari icyo abwira abagishidikanya

Ku bagishidikanya kuri iyi Poromosiyo, Pascal yagize ati“Nkuko hari abantu benshi bari kumpamagara bambaza uko bimeze, icyo ndi kubabwira nuko iyi promosiyo ari amahirwe ko kandi buri wese ashobora kugerwaho. Ndabashishikariza kudacika intege kuko promosiyo igifite igihe kandi ko nabo bagerwaho nta kabuza. ”

Gerageza amahirwe nawe

Hamagara ku 155 cg wohereze SMS irimo ijambo Bonane ku 155 ku Frw 100 gusa, uhabwe iminota 2 yo guhamagara na sms 3 winjire no mu banyamahirwe utsindira ibihembo byinshi birimo MILIYONI buri munsi na MILIYONI 5 buri ku cyumweru.

Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.
Nomero ihamagara abatsinze ni 0722123123.

Pascal avuga ko inzozi ze zigiye kuba impamo abikesha Tigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages