00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yafunguye agace k’inganda z’ubuhinzi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 23 August 2013 saa 03:16
Yasuwe :

Perezida Kagame yafunguye igice cy’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, zubatse ahagenewe inganda mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
Iki gice cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi cyafunguwe kuri uyu wa Gatanu, kigizwe n’ihunikiro rifite ubushobozi bwo guhunika toni 20,000 n’uruganda rutunganya imbuto z’ibinyampeke.
Perezida Kagame mu ijambo rye yasabye Abanyarwanda gushirika ubute bagakoresha ubwenge ati “Isi turimo ubu irasaba kwihuta mu byo umuntu akora (…)

Perezida Kagame yafunguye igice cy’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, zubatse ahagenewe inganda mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Iki gice cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi cyafunguwe kuri uyu wa Gatanu, kigizwe n’ihunikiro rifite ubushobozi bwo guhunika toni 20,000 n’uruganda rutunganya imbuto z’ibinyampeke.

Perezida Kagame mu ijambo rye yasabye Abanyarwanda gushirika ubute bagakoresha ubwenge ati “Isi turimo ubu irasaba kwihuta mu byo umuntu akora kandi akabikora neza. Iki n’igihe cyacu cyo kubyaza umusaruro ubumenyi dufite.

Tugeze mu gihe cyo kureka kuvuga ngo ibi turabizi ahubwo tukagaragaza umusaruro w’ibyo tuzi. Umutekano w’ibidutunga uhera ku buhinzi n’ubworozi dushyire hamwe twihaze mu buhinzi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kumenya ubwenge ku muntu bidahagije ahubwo iyo ubwenge bukoreshwa neza aribwo bugira umumaro.

“Ubwenge ntabwo buhagije ahubwo ubwenge bujyana n’umusaruro ububyaza. Abanyarwanda nimureke dushyire hamwe abantu bakomeze kwibumbira mu makoperative kuko imbaraga z’abantu benshi zitanga umusaruro. Dukore twiteze imbere tureke gukomeza gutegereza abadufasha ahubwo natwe duharanire kujya mu mubare w’abafasha abandi.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abantu ko gukora aribyo biha umuntu icyubahiro cyo kuba ku Isi neza, ati “Mu buzima nta nzira z’ubusamo zibaho niyo zibayeho n’iby’igihe gitoya.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Kalibata, yavuze ko inganda n’ihunikiro ryatashywe bizunganira iterambere ry’ubuhinzi.Yagize ati “Abanyarwanda ni umwanya wacu wo gushaka uburyo umusaruro wazamurwa kugira ngo twihaze mu biribwa.”

Agace kagenewe inganda gaherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali katangiwe gutunganwa mu mwaka 2006, kakaba ariho inganda zose zizimukira.

Perezida Kagame afungura agace k'inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages