Kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame yageze Abuja mu murwa ukuru wa Nigeria aho yitabiriye inama ya 24 yiga ku bukungu bw’isi “ World Economic Forum ».
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1,000 barimo abakuru b’ibibihugu na za Guverinoma 15 ndetse n’abayobozi mu by’ubucuruzi bavuye hirya no hino ku Isi bateganya kwiga ku ishoramari rihanga imirimo kandi ryongera ubukungu.
Ku munsi wa mbere,Perezida Kagame aratangirana n’ikiganiro ku ikurwaho ry’imbogamizi mu migenderanire hagamijwe kurebera hamwe uko havanwaho inzitizi ku bicuruzwa, serivisi ndetse n’ubuhahirane muri Afurika.
Umunsi urasozwa n’ikiganiro gisuzuma imizamukire y’ubukungu muri Afurika-byose bigakorwa hanareberwaho hamwe kongera ishoramari n’impinduka mu buhinzi ku mugabane w’Afurika.
Ku munsi wa kabiri Perezida Kagame azatanga ikiganiro cyo kongera ihangwa ry’imiririmo kiswe “Unlocking Job Creating Growth.”
Avuga ku kamaro ku u Rwanda muri iyo nama Minisitiri w’imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yavuze yavuze ko izongera ubufatanye bugamije iterambere rirambye.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bukungu. Uyu munsi, igihugu cyacu kibereye ishoramari ku mugabane ariko mu gihe tureba ahazaza n’uburyo bwo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu 2020, iyi nama ni amahirwe akomeye ku Rwanda kugira ngo ruganire n’impuguke n’abashoramari bavuye hirya no hino ku Isi no kwerekana uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze”.
Iyi nama izakirwa na Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, n’ubuyobozi bwa WEF (World Economic Forum), mubo azakira hakaba harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Keqiang, na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO