00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yagejeje ‘Na Yombi’ mu bayobozi b’ibigo no muri ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 27 March 2014 saa 08:40
Yasuwe :

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Na Yombi” bugamije gushishikariza inzego zitandukanye gutanga serivisi nziza, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyatangiye gukangura abayobozi bakuru b’ibigo na ba rwiyemezamirimo bibutswa uruhare rwabo mu gutanga serivisi nziza no kwakira neza ababagana.
Mu nama ngishwanama yateranye muri iki cyumweru, ba rwiyemezamirimo bibukijwe kugira uruhare rugaragara mu kunoza serivisi batanga banamenyeshwa ko kudatanga serivisi nziza bidindiza (…)

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Na Yombi” bugamije gushishikariza inzego zitandukanye gutanga serivisi nziza, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyatangiye gukangura abayobozi bakuru b’ibigo na ba rwiyemezamirimo bibutswa uruhare rwabo mu gutanga serivisi nziza no kwakira neza ababagana.

Mu nama ngishwanama yateranye muri iki cyumweru, ba rwiyemezamirimo bibukijwe kugira uruhare rugaragara mu kunoza serivisi batanga banamenyeshwa ko kudatanga serivisi nziza bidindiza iterambere.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Hannington Namara yagize ati; “Nk’uko mubizi, intego z’iterambere muri EDPRS II n’icyerekezo 2020, ni ukugera ku bukungu buringaniye mu myaka itanu iri mbere. Ibi ntibyagerwaho turamutse tudahinduye imitangire ya serivisi mu nzego zose.”

Imitangire ya serivisi no kwakira abakiriya bifatwa nk’inkingi yo kuzamura iterambere ndetse no kongera ubukungu. Iki gikorwa kikaba kigamije gushishikariza abayobozi b’ibigo gukorana bya hafi n’abakozi babo babashishikariza gutanga serivisi nziza.

Asoza inama, umuyobozi mukuru wa RDB, Amb. Valentine Rugwabiza yagize ati “Iyo witegereje bimwe mu bipimo byo ku isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 103 mu bihugu 140 mu bijyanye no kwita ku bakiriya. Mu bijyanye n’ubukerarugendo, raporo iheruka yashyize u Rwanda ku mwanya wa 84 mu bihugu 140 nabwo harebwe ku kwita ku bakiriya. Ndabasaba mwebwe bayobozi bakuru b’ibibigo na barwiyemezamirimo kuba urugero rwiza mu kunoza serivisi hagamijwe iminduka nziza mu mitangire ya serivisi mu Rwanda.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages