Iguriro rigegezweho rishya riherereye i Remera ku Giporoso imbere ya Gare ryitwa Viva Supermarket, kuri ubu ryatangiye gukora amasaha 24 kuri 24 iminsi irindwi kuri irindwi, ibi ngo ni murwego rwo guhangana n’isoko ryo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ndetse no gukora cyane ibyifunzwa n’Abanyarwanda kuri ubu.
Igitekerezo cyo gukora ubutaruhuka, Viva Supermarket igikomora ku mpanuro zitangwa n’abayobozi b’u Rwanda mu gushishikariza abantu cyane cyane abikorera gukora bashyizeho umwete, dore ko n’Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo gushishikariza abawukoreramo gukora amasaha 24 kuri 24.
Mutwarasibo Philbert umuyobozi wa Viva Supermarket atangaza ko ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, birimo Uganda na Kenya abikorera bakora amasaha 24/24, nabo rero bakaba barasanze batasigara inyuma.
Agira ati ”Usanga abantu banenga itangwa rya serivisi Abanyarwanda batanga. Nk’umucuruzi wifuza gutera imbere, dukeneye kujya dutanga serivisi inogeye buri wese, by’umwihariko ku banyamahanga biganjemo abagana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali (Kanombe).”
Mutwarasibo kandi yibaza impamvu mu Rwanda usanga abantu saa tatu, saa yine cyangwa saa tanu z’ijoro ahantu henshi haba bafunze imiryango. Akomeza agira ati ”Kuba tuje, bizagira abandi bacuruzi bitera umuhate, nabo bajye barara bakora, twizake”.
Kuba bivugwa ko mu ijoro Abanyarwanda baryama ntibagane abucuruzi bakora amasaha 24, uyu mucuruzi abihakana yivuye inyuma, akavuga ko nijoro hari abantu barara bakora mu nganda, abarara amajoro bagana ku kibuga cy’indege, abakora ingendo hirya no hino, ngo iyo batashye mu ijoro cyangwa mu rukerera babura aho bagurira ibyo bakeneye.
Uretse kuba iri soko rigiye kujya rikora amasaha 24/24, ngo biri no muri Gahunda yo kuzamura abatuye muri ako gace.
Bimwe mu bicuruzwa muri Viva supermarket byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, birimo ibituruka i Burayi, Amerika, no mu bindi bice by’Isi. Si ibyo gusa kandi kuko mu minsi ya vuba hagiye gufungurwa “Viva Coffee” aho umuntu azashobora kunywera ikawa n’icyayi, hakaba kandi hari na resitoran’akabari ushobora kwicira isari no kwica akanyota.
Mu Mujyi wa Kigali, abakora amasaha 24/24 baracyari mbarwa. Nakumatt Supermarket na Dallas Coffee Resto muri UTC (Union Trade Center), ahitwa kwa Mutwe no kuri Mirongine i Nyamirambo, ni hamwe bakora amasaha 24/24 iminsi 7 kuri 7, n’ubwo hariho n’izindi Restaurants n’amasoko nka Simba Supermarket n’amaduka y’i Nyamirambo afunga mu ma saa tanu z’ijoro cyangwa se igihe abaguzi bashiriyemo.
Abacuruzi n’abaguzi ntibavuga rumwe ku gukora muri ayo masaha, kuko abacuruzi bavuga ko batabona abaguzi mu ijoro, mu gihe abaguzi nabo bavuga ko batabona aho bahahira mu masaha y’ijoro, ariko na none bake babikora bavuga ko harimo inyungu itubutse.
Minisitere y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko gukora amasaha 24 kuri 24, cyari igitekerezo cya Guverinoma, ariko Umujyi wa Kigali ukagishyira mu bikorwa.
Foto: Kwizera E.



















TANGA IGITEKEREZO