00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Cogebanque yatangiye Mitiweli abaturage 500 batishoboye

Yanditswe na

Patrick Maisha

Kuya 18 April 2013 saa 05:21
Yasuwe :

Cogebanque yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu sheki y’amamfaranga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 1,500,000 azafasha abaturage batishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza. Akarere kasabye ibigo by’imari mu nyungu babona gufasha abaturage muri gahunda zitandukanye zibazamura bakavana mu bukene.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu Umurenge wa Nyamyumba barashimira ubuyobozi bwa Cogebanque kuba bwabashyikirije ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage batangaje ko bakiriye icyemezo cyiza (…)

Cogebanque yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu sheki y’amamfaranga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 1,500,000 azafasha abaturage batishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza. Akarere kasabye ibigo by’imari mu nyungu babona gufasha abaturage muri gahunda zitandukanye zibazamura bakavana mu bukene.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu Umurenge wa Nyamyumba barashimira ubuyobozi bwa Cogebanque kuba bwabashyikirije ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage batangaje ko bakiriye icyemezo cyiza cyo kubaha ubwisungane kubera ko bigiye guhindura byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baburaga uburyo bwo kwivuza nkuko bitangazwa na Mukabutera wanabasabiye umugisha w’Imana.

Ngayabarambirwa Damascene yavuze ko ikibatera kutagira ubwisungane ari uko ari abakene badashobora kubwigurira bitewe no kubyara abana benshi, amafaranga akababana make. Yagiriye inama abakiri bato kuboneza urubyaro kugira ngo batazahura n’ubukene nk’ubwo bahuye na bwo.

Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Rubavu Madamu Mwanayire Binda Gerardesque akaba yatangaje ko batazahwema gufasha abaturage kuko ahanini aribo babagana ari nabo bakorera usibye niby’ubwisungane bazajya babafasha mu bikorwa bindi bitandukanye.

Umuyobozi wa Karere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yashimiye Cogebanque anasaba n’ibindi bigo by’imari kugera ikirenge mu cyayo kuko ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ibi bikaba bigaragara ko akarere gafitanye imiyoborere myiza n’ababafatanyabikorwa, akaba yanasabye abashinzwe ubwisungane ko amafaranga atanzwe yazakoreshwa mu bwisungane bw’umwaka utaha wa 2014 kuko umwaka wa 2013 ugiye kurangira. Yanasabye abaturage kugana ibigo by’imari kuko ahanini ari byo bizabavana mu bukene.

Aya amafaranga yashyikirijwe Akarere ka Rubavu akazafasha abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba umwe mu mirenge igize aka karere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages