00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inguzanyo zo mu matsinda zifasha abagore kwitinyuka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 23 February 2015 saa 12:34
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, bavuga ko kwibumbira mu matsinda byabafashije kwitinyuka , kuri ubu bakaba bageze ku rwego rwo gutinyuka kwaka inguzanyu , zituma bashobora kwagura ubucuruzi bwabo.

Aba bagore bacuruza ubuconco, ibitenge n’ibindi bitandukanye; abanshi muri bo barangura mu Mujyi wa Goma, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu gihe hari n’abarangura mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bamwe bavuga ko kuri ubu bamaze kwiteza imbere, babikesha gukorera mu matsinda, aho batangiye bahana amafaranga binyuze mu bimina, kuri ubu bakaba bakorana na banki ndetse n’ibigo by’imari bitandukanye.

uyu mugore agaragaza ko gukorera mu matsinda ntako bisa kuko byatumye yiteza imbere

Agathe Uwanyirigira, acuruza ubuconco, avuga ko yatangiye afite igishoro cy’ibihumbi makumyabiri (20.000 frws) kuri ubu akaba ageze ku gishoro cya miliyoni mu myaka itanu.

Yagize ati “ Urwego ngezeho ni ukubera gukorera mu itsinda. Twatangiye duhana amafaranga igihumbi buri cyumweru, ayo ni yo nazamukiyeho. Kuri ubu rya tsinda ryacu rikorana na Banki yitwa “Urwego Opportunity Bank” ngeze ku rwego rwo gufata inguzanyo iri hejuru y’ibihumbi magana atanu (500.000frws).

Nyirahabimana Francine , ni umubitsi w’itsinda ryitwa Icyerekezo . Avuga ko yangiranye igishoro cy’amafaranga ibihumbi 20, acuruza ibitenge.

Aba bagore bagaragaza ko bamaze gutera imbere kubera kwitinyuka bakaka inguzanyo

Ati “ Nangiranye igishoro gito cyane, ariko kwibumbira mu itsinda byaramfashije cyane, kuko byatumye nagura ibikorwa byanjye. Ubu ngeze ku rwego rwo gufata inguzanyo y’ibihumbi magana abiri , kandi nkayishyura neza nta kibazo.”

Batinyaga gusora bakanyura inzira ya “panya”

Nk’uko abagore twaganiriye bakomeje babivuga, ngo batinyaga gusorera ibyo babaga bavuye kurangura muri I Goma , bakanyura inzira bavuga kozitemewe.

Umwe ati “ Twanyuraga inzira ya Panya, kuko twatinyaga gusora, ariko aho dutangiriye kwibumbira mu matsinda, ubu tunyura ku mupaka tugasora nta kibazo, kuko hagize n’unyura Panya nawe ubwe byamutera isoni , kuko bagenzi be bamuseka.”

Undi ati “Duterwa ishema n’uko ubu dusigaye dutanga umusoro, ibyo byose tubikesha ko twibumbiye mu matsinda, kandi abakozi ba Banki yitwa.”

Umuyobozi Mukuru wa UOB, Tineyi Mawocha, yavuze ko ubwiyongere bw’abakiriya b’iyi Banki, ari kimwe mu byatumye bafungura iri shami, “Dukorana na yo badusobanurira uburyo twacuruza twunguka, kandi twatanze n’imisoro ya Leta.”

Tariki 20 Gashyantare 2015, hafungurwaga ishami mu Karere ka Rubavu, Tineyi Mawocha, yavuze ko ntawe basubiza inyuma uhereye ku baturage badashobora guhabwa inguzanyo mu yandi mabanki, harimo no kuba bita ku bagore by’umwihariko, aho batanga inguzanyo guhera ku bihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages