Iri kusanyirizo rya Buhanda rihuriweho n’imirenge itatu. Aborozi barigemuraho bavuga ko ryazamuye agaciro k’umukamo wabo ndetse bizanamura umwuga w’ubworozi bakora.
Bizimana Eliezer wororera mu mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kinihira, avuga ko iyi MCC begerejwe yazamuye urwego rw’ubworozi bwabo kuko ibafasha gushaka imbuto nziza z’ubwatsi.
Ati “Iri kuzanyirizo ryatugiriye umumaro munini cyane kuko twabonye aho tugurisha umukamo w’amata ndetse no kukijyane no guhinga ubwatsi badufasha kubona imbuto nziza mu buryo bworoshye’’.
Umuyobozi wa MCC-Buhanda rigemuraho aborozi 45, Kabungo Jason, avuga ko iri kusanyirizo ryazamuye ubworozi bwo muri aka gace ndetse bikongera n’umukamo ku buryo bugaraga kuko babonye isoko.
Kabungo akomeza avuga ko iri kusanyirizo ryavutse bikomotse ku kwishyira hamwe kw’aborozi, batabonaga aho bagurisha umukamo wabo.
Yagize ati “Umworozi ukeneye umuganga w’inka ye biramworohera kuko ikusanyirizo rimufasha kumubonera n’ukeneye guteza intanga turamukopa, akazishyura mu mata yagemuye. Ibi byose byongera agaciro k’umworozi’’.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko iri kusanyirizo ryagize umumaro kuko ryatumye aborozi babona isoko ry’amata ribegereye, nayo rikayagurisha uruganda Nyanza Industries.
Akomeza avuga ko kndi ryanabateye ingabo mu bitugu mu kuborohereza kubona ubuvuzi bw’amatungo yabo ndetse n’amahugurwa.
Uyu muyobozi akomeza asaba aborozi bose kwita ku matungo yabo bakayorora kinyamwuga kugira ngo n’umukamo wiyongereye biteze imbere.
Iyi MCC ya Buhanda ifite ubushobozi bwo gukusanya litiro 4400 ku munsi,ikayagemura ku ruganda rw’amata rwa Nyanza, rwahoze rwitwa Laiterie de Nyabisindu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!