Ibi bihembo byatanzwe n’Umushinga mpuzamahanga, Techno Serve mu muhango wabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2016.
Amatsinda atanu yahize ayandi yatewe inkunga ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 70, abagera ku icyenda bakoze imishinga ku giti cyabo buri wese ahabwa ibihumbi 410 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo guhabwa ibi bihembo, ababihawe bavuga ko bagiye kwagura ibyo bakora, naho bagenzi babo bakavuga ko bibateye ishyari ryiza ryo gukora cyane.
Abasore n’inkumi bagera kuri 345 barimo abarangije kwiga amashuri yisumbuye batuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Ruhango. Bavuga ko gutinyuka kwikorera babigezeho nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umuryango Tecno Serve”.
Emmanuel Karonkano utuye mu Murenge wa Bweramana avuga ko yihangiye umurimo wo korora ingurube no guhinga ibigori, binyuze mu kwisunga bagenzi be bagakora itsinda ryo kwizigamira.
Ati: “Nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye naraje mba mu rugo nkajya nirirwa ngenda njya gushakisha akazi hirya no hino, ubwo aho umushinga wa Techno Serve uziye baraduhuguye batwereka ko kwihangira imirimo bishoboka, kandi batubwira ko gutinyuka no kutagira umurimo dusuzugura aribyo bizatuma tubigeraho.”
Yakomeje agira ati“Tukirangiza amahugurwa naragiye nishyira hamwe na bagenzi banjye dukora itsinda ry’abantu 30, tukajya dutanga amafaranga 400 buri kwezi, amaze kugwira dutangira gukora amandazi, noneho tumaze kugabana inyungu mpita niguriramo icyana cy’ingurube cy’ibihumbi 10.”
Karonkano avuga ko mu bworozi bw’ingurube no guhinga ibigori n’ibishyimbo mu mirima yakodesheje byamufashije gufunguza konti mu murenge Sacco atangira kubitsa amafaranga make abonye.
Karonkano avuga ko kuri ubu umutungo afite awubarira muri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo arakataje mu gukomeza ibikorwa by’iterambere.
Benshi mu basore n’inkumi bo mu Karere ka Ruhango baganiriye na IGIHE bemeza ko ikibazo kikiri mu rubyiruko ari ukwitinya no kwirengagiza imirimo imwe n’imwe bita ko isuzuguritse.
Kuri bo ngo icyakemura iki kibazo ni amahugurwa ahagije ku rubyiruko no kurutoza kwishyira hamwe no kwikuramo imyumvire yo guhora bategereje akazi kuri Leta cyangwa ku bandi.
Tharcisse Mutabaruka, umukozi wa Techo Serve avuga ko batangije umushinga bagamije gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri no kubereka amahirwe menshi abakikije, kandi ngo intego bayigezeho kuko basanze mu Rwanda hari ubuyobozi bushyigikiye ko urubyiruko rwivana mu buke.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Francois Xavier Mbabazi yavuze ko uru rubyiruko bazarukurikirana nk’ubuyobozi kugira ngo ibyo bari gukora bidasubira inyuma, ariko abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mubyo bakora kuko aribwo bizaramba.
Umushinga wa Techno Serve wo guteza imbere urubyiruko watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, aho kuri ubu ukorera mu turere 6 tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO