00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Igihingwa cya Stevia kunganira Ikawa n’Icyayi kwinjiza amadovize

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 July 2013 saa 01:46
Yasuwe :

Ikawa n’Icyayi ni ibihingwa byinjiza amafaranga y’amahanga menshi. Igihe gahunda ya Guverinoma ari ukongera ibyoherezwa mu mahanga byinshi hagamijwe guhangana n’ibituruka hanze, mu karere ka Rulindo hatangiye umushinga w’igihingwa cya Stevia cyitezweho guhangana n’ibisanzwe byoherezwa hanze bikinjiza Amadovize atubutse.
Mu gishanga cya Yanze, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, hatangiye guhingwa igihingwa cya Stevia ku buso bwa hegitari 42. Icyo gihingwa cyitezweho kunganira Kawa (…)

Ikawa n’Icyayi ni ibihingwa byinjiza amafaranga y’amahanga menshi. Igihe gahunda ya Guverinoma ari ukongera ibyoherezwa mu mahanga byinshi hagamijwe guhangana n’ibituruka hanze, mu karere ka Rulindo hatangiye umushinga w’igihingwa cya Stevia cyitezweho guhangana n’ibisanzwe byoherezwa hanze bikinjiza Amadovize atubutse.

Mu gishanga cya Yanze, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, hatangiye guhingwa igihingwa cya Stevia ku buso bwa hegitari 42. Icyo gihingwa cyitezweho kunganira Kawa n’Icyayi bisanzwe byinjiza amadovize mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Eng. Irambona Bruce ushinzwe gukurikirana iterambere rya Stevia, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois yabasuraga ku wa 23 Nyakanga 2013, aho icyo gihingwa cyatangiye kugeragerezwa, Stevia ni igihingwa gitanga isukari kandi ikunzwe cyane ku Isi kuko nta ngaruka igira.

Eng. Irambona atangaza ko Stevia igenda imenyera ikirere n’ubutaka bw’u Rwanda kuko nta fumbire yo mu nganda gikenera hakoreshwa iy’imborera. Icyo gihingwa cyera vuba kuko nyuma y’amezi ane amababi yacyo aba yatangiye gusarurwa, nyua y’ukwezi kikongera gutanga umusaruro kugeza ku myaka itanu. Kuri hegitari imwe hera toni esheshatu z’amababi ya Stevia kandi icyo gihingwa gisarurwa inchuro eshatu mu mwaka, ikilo kimwe kigura idolari 1.5 rya Amerika.

Cyoherezwa mu Bushinwa hanyuma kikerekezwa muri Malaysia ariko biteganyijwe ko mu Rwanda kimaze guhingwa kuri hegitari ziri hagati ya 600 na 1000, hazubakwa uruganda hanze hakorezwayo isukari itunganyije neza. Akarere ka Rulindo kemeye guha umushinga wa Stevia Hegitari zigera kuri 400.

Eng. Irambona Bruce atangaza ko iyo Stevia itunganyije neza, isukari yo ku rwego rwa mbere igura amadolari ya Amerika 10, bityo mu myaka itanu biteze ko Stevia izera kuri Hegitari 1000 ishobora kuzinjiza nibura Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika.

Stevia yatangiye guhingwa bwa mbere muri Amerika y’Amajyepfo n’u Bushinwa. Mu mwaka wa 2012 yatangiye gucuruzwa muri Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko hakurikiraho ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

[email protected]

Eng. Irambona Bruce asobanurira Minisitiri Kanimba François ibijyanye na Stevia
Minisitiri Kanimba François asura imirima ya Stevia
Ubwanikiro bwa Stevia
Stevia yamaze gusarurwa iri mu bubiko
Stevia mu mirima ituburirwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages