00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusororo: Abahinzi bahawe inkunga y’ibikoresho bibunganira mu kazi kabo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 7 June 2014 saa 09:06
Yasuwe :

Ibikoresho birimo ingorofani, ibyuma bitera imiti mu myaka ndetse bigafasha kuhagira amatungo, amasuka, ibyuhira imyaka n’ibitiyo, byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga indwi z’amafaranga y’u Rwanda, byahawe abaturage bo mu Murenge wa Rusororo, hagamijwe kuvugurura ubuhinzi.
Ari abahinzi ku giti cyabo cyangwa se abibumbiye mu makoperative, binyuze mu bufatanye hagati y’Umurenge wa Rusororo, Umushinga wa World Vision watanze ibikoresho ndetse na Gako Organic Farming Center, byahawe abantu (…)

Ibikoresho birimo ingorofani, ibyuma bitera imiti mu myaka ndetse bigafasha kuhagira amatungo, amasuka, ibyuhira imyaka n’ibitiyo, byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga indwi z’amafaranga y’u Rwanda, byahawe abaturage bo mu Murenge wa Rusororo, hagamijwe kuvugurura ubuhinzi.

Ari abahinzi ku giti cyabo cyangwa se abibumbiye mu makoperative, binyuze mu bufatanye hagati y’Umurenge wa Rusororo, Umushinga wa World Vision watanze ibikoresho ndetse na Gako Organic Farming Center, byahawe abantu bagera ku 187.

Barigye Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, atangaza ko bafite icyizere ko umusaruro ukomoka ku buhinzi uziyongera.

Gitifu w'Umurenge wa Rusororo

Agira ati “Twizera ko dukurikije imbaraga bakoreshaga, ubwo babonye ibi bazakora byinshi kurushaho, kuko bashobora kugeza ifumbire mu mirima ndetse no kuhira imyaka. Ibi kandi bizateza imbere n’imirire myiza”.

Kabera Michel, utuye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kinyana, mu Murenge wa Rusororo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibikoresho yahawe ari inkunga ikomeye. Agira ati “Ubusanzwe mpinga urutoki, inyanya n’ikawa kandi ndi umworozi w’inka za kijyambere. Kuba mpawe ibikoresho bigaragaza ko n’abandi bashima ibyo nkora. Maze kwigeza kuri byinshi ariko ndizera no gutera imbere kurushaho”.

Iki gitekerezo ngo Kabera agihuriyeho na Mukankuranga Alice utangaza ko bakoraga uko bashoboye kugira ngo biteze imbere, ariko ubwo babonye ibyunganizi bagiye gutera imbere kurushaho.

Aba bahinzi bahawe ibikoresho nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bw’umwuga, kandi bahawe n’imfashanyigisho zizabafasha guhindura ubuhinzi bwabo ubwa kijyambere.

Bahawe ibikoresho bitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages