00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ntibavuga rumwe ku irengero rya miliyoni 20 Frw zari zigenewe abarobyi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 February 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ntibuvuga rumwe na Rwiyemezamirimo wari wahawe isoko ryo kugeza inkunga y’amafi na kareremba kuri koperative KOAUKA igizwe n’abarobyi bahoze ari ba rushimusi.

Ni isoko ryari rifite agaciro miliyoni 20 Frw, ryari ryitezweho kuzamura umwuga w’uburobyi muri ako karere.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwamubuze ngo abamurikire ibyo yakoze we akavuga ko yabasabye kuza ngo abamurikire bakanga.

Ni mu gihe abaturage bo basaba ko bahabwa ibyo bagenewe niba hari abakoze amakosa bagahanwa.

Uwimana Jeannette, umwe mu banyamuryango wa koperative KOAUKA bavuga ko bari babwiwe ko izo miliyoni 20 Frw bazagurirwamo kareremba (cages) 10, bagashyiramo amafi 20,000.

Ntabwo abaturage barabishyikirizwa ku buryo batazi niba n’amafi yazanywe akiriho kuko nta biribwa akibona.
Ati “Ibyo kurya nta bihari kuko bari bazanye toni imwe n’ibiro 750, ubwo byarashize ku mafi ya mbere bari bazanye nyuma hari toni 3,5 twari dutegereje ubu ifi aho ziri nta biryo zifite, niba zizapfa ntabwo twabimenya.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha bagashyikirizwa inkunga bagenewe kuko uwahawe amasezerano batamuzi.

Rwiyemezamirimo Kayiranga Venuste wagarutsweho cyane muri iyi nkuru, yavuze ko ibi byabazwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuko we yarangije imirimo.

Yavuze ko kuba umushinga waratinze gushyikirizwa ba nyira wo, ari akarere bireba kuko kanze kubyakira.

Ati “ Narimfitanye amasezerano n’akarere niko kari karampaye akazi ko gukora izo cages. Ibyo twarabikoze tugera igihe nyine turarangiza tubisigira akarere, ubu niko nyirabyo”

Akomeza avuga ko yagerageje gushaka akarere ngo abamurikire ibyo yakoze, abayobozi bakanga ngo bari muri Guma mu rugo.

Meya w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yavuze ko rwiyemezamirimo bamusabye kumurika ibyo yakoze akanga kuza kandi ko batafata ibyo batazi umubare, igisigaye ngo akaba ari ukumujyana mu nkiko.

Ati’’Rwiyemezamirimo wari warahawe gutegura kareremba zo gushyiramo amafi ubuyobozi bw’akarere bwamusabye kuzimurika yanga kuza kandi kuba yarabitaye akarere ntikafata ibintu katamurikiwe bitewe nuko amasezerano aba ateye.”

“Igisigaye ni ugukurikirana ibiteganywa n’amategeko ataza kumurika nkuko byari biteganyijwe akaregwa’’.

Iyi Koperative KOAUKA ifite abanyamuryango 54 bose bakoraga uburobyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umushinga bari bemeranyije n’Akarere ka Rutsiro wari watumye bemererwa miliyoni 20 z’inkunga yagombaga kuvamo abana b’amafi, ibiryo byayo n’aho kuzororera ariko ntibarabihabwa ndetse bamwe bavuga ko bagiye gusubira mu mikorere bahozemo yo kuroba bitemewe n’amategeko.

Barakeka ko amafi yapfuye kubera kubura ibiryo
Abaturage bo basaba ko bahabwa ibyo bagenewe niba hari abakoze amakosa bagahanwa
Hashize igihe abaturage batarashyikirizwa ibyo bemerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages