Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utera inkunga imishinga y’ubuhinzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (OPIC/Overseas Private Investment Coorporation) washimye umushinga w’Umuyamerika FAIM (Forestry and agricultural Imvestment Management) ku bw’impinduka yagejeje ku Banyarwanda.
Itsinda rya OPIC ryaturutsee muri USA ryasuye umushingwa wa FAIM-Rwanda aho ukorera mu murenge wa Kigabiro,. Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa 26 Gashyantare 2014, nk’umwe mu mishinga y’ubukungu itera inkunga muri Afurika.
Steve Jones, ukuriye FAIM, yasobanuriye iri tsinda ko kuva mu myaka ibiri akorera mu Rwanda yakoranye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akaba amaze kugeza ku mubare w’abahinzi imbuto idahura n’ indwara, cyane cyane insina zidashobora guhura na kirabiranya n’ubundi burwayi.
Jones yagize ati “Ikibazo abahinzi bafite mu Rwanda ni uburwayi bw’ibihingwa. Duhereza Abanyarwanda ingemwe zizira indwara tukanabereka uburyo bwo kuzihinga ku buryo bwa kijyambere mu kubongerera umusaruro.”
FAIM ihinga ikanagurisha insina z’ubwoko burimo ubugira ibitoki bitukura (Red Banana), injagi, Fiya (17 na 25), n’izindi.
Insina ziyongeraho ingemwe z’urugano, marakuja, ibinyomoro, inanasi n’izindi mbuto ndetse n’imboga bihabwa abaturage i Rwamagana.
Umuyobozi wa OPIC wari uhagarariye itsinda ryaje gusura ibikorwa batera inkunga mu Rwanda, Elisabeth Littlefield, yashimiye ubwitange bwa Steve yongeraho ko biyemeje gutera inkunga Abanyamerika bafite imishinga mito n’icriritse bakorera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.
Littlefield yagize ati “Guhera mu 1971 OPIC imaze gutera inkunga y’Amadolari y’ Amerika asaga miliyoni 42, imishinga isaga 11 mu Rwanda haba mu buhinzi, ishoramari n’inganda. Iyi mishinga ihabwa inguzanyo ibasha kungura ba nyira yo n’Abanyarwanda muri rusange.”
Umuryango OPIC ukorera no mu bindi bihugu bisaga 160 bikiri mu nzira y’amajyambere, bikaba byiganjemo ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kugeza ubu harabarurwa imishinga y’ibi bihugu by’Afurika isaga 476 yatewe inkunga na OPIC guhera mu 1974, harimo n’umushinga wa Perezida wa Amerika, Barack Obama wo kongera amashanyarazi muri Afurika (Power Africa) uyu muryango ufitemo uruhare rukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO