Nyuma y’uko ihembewe ubwiza bw’icyayi ihinga ije ku mwanya wa mbere muri Afurika, sosiyete ya Rwanda Mountain Tea yasabwe kudatezuka ku bwiza bw’icyayicyayo ikanongera n’ubuso gihingwaho.
Mu birori byo kwishimira iki gihembo byabereye i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013, Rwanda Mountain Tea Ltd yasabwe na Minisitiri w’inganda n’amakoperative gukomera ku bwiza bw’icyayi ihinga, igakomeza kurushaho kubunoza no kongera umusaruro wacyo, kandi ko Guverinoma iyiri hafi.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irashima ibikorwa by’inganda zihinga icyayi mu Rwanda kandi izakomeza kuzishyigikira.”
By’umwihariko sosiyete ya Rwanda Mountain Tea, ahereye ku gihembo mpuzamahanga yatsindiye kubera guhiga ibyayi mu bwiza n’uburyohe, Kanimba yayisabye gukomeza ubu bwiza ikirinda kubujya mu nsi byanarutaho ikabwongera ndestse n’ubutaka gihingwaho.
Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’inganda z’icyayi mu Rwanda, Gatera Egide, yavuze ko Rwanda Mountain Tea ihinga icyayi igamije guteza imbere abakozi bakorana nayo ndetse n’igihugu muri rusange, aho cyihungukira kubona amadovize.
Yagize ati “Twabonye iki gihembo kubera ubwiza bw’icyayi duhinga. Iki cyayi gituma abaturage benshi dukorana babona amafaranga bakiteza imbere kuko hari abo twasanze batabona mitiweli ariko kugeza ubu barayigurira; barikenura.”
Ku byo basabwe na Minisitiri Kanimba, Gatera yavuze ko nabo baharanira gukomeza guhinga icyayi kinogeye bose, yongeraho ko bagiye gukomeza kunoza ubwiza bwacyo ndetse bakanongera n’ubuso gihingwaho kuko ubwo bafite ari buto.
Yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare rwayo mu kwegurira abikorera ibigo bya leta(privatization) byatumye batsindira izi nganda. Yavuze ko ariyo bakesha ibihembo babona.
Ibanga bakoresheje ngo bave ku mwanya wa gatatu bariho mu mwaka ushize ngo ni uko bakoze batizigama bakanongera ibikoresho n’ibindi.
Rwanda Mountain Tea ifite inganda esheshatu zihinga icyayi arizo, Nyabihu, Kitabi, Rubaya, Rutsiro, Mata na Gisakura zo bafatanyije n’Abahinde. Uruganda rwa Kitabi rwabaye urwa mbere muri aya marushanwa yitabiriwe n’inganda 74 muri Afurika.
Mu gukomeza kunoza ibyo ikora iyi sosiyete irimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruri hafi kuzura i Giciye, rukazatanga megawati
enye ariko nyuma rukazongeraho izindi enye.



















TANGA IGITEKEREZO