Biteganyijwe ko icyerekezo Kigali-Harare-Cape Town kizatangira ku wa 16 Gicurasi 2018.
Itangazo ry’iyi Sosiyete risobanura ko indege zayo zizajya zikora ingendo enye mu cyumweru ziva i Kigali zerekeza i Cape Town ariko zikabanza guca Harare muri Zimbabwe.
Umuhanda wa Abuja wo uzahuzwa n’uwa Accra, aho indege izajya ihagarara i Abuja ikabona kwerekeza i Accra muri Ghana inshuro enye mu cyumweru.
Umuyobozi w’Agateganyo wa RwandAir, Chance Ndagano, yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye RwandAir iteye mu gukomeza kwagura ibyerekezo ikoreramo.
Yagize ati “Ku ruhande rumwe Abuja na Cape Town ni nk’inyongera ku bukungu binyuze mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ku rundi ikaba kongera umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”
Cape Town ni umujyi ukomeye cyane ufite ibyiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo benshi nka Robben Island n’ibindi.
Abuja wo ni umujyi nawo ufite ibyiza bikurura ba mukerarugendo nk’isumo rya Gurara, Urutare rwa Aso, Millennium Park, National Ecumenical Center n’Umusigiti wa Abuja.
Ibyerekezo bya Abuja na Cape Town biratuma RwandAir igwiza ibigera kuri 26 igeramo.



















TANGA IGITEKEREZO