00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye kwerekeza bwa mbere mu Bwongereza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 March 2017 saa 10:07
Yasuwe :

Sosiye y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yatangaje ko izatangira ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza i London mu Bwongereza, kuwa 26 Gicurasi 2017.

RwandAir yatangaje ko indege nshya ya Airbus 330-300 yakiriwe mu Rwanda mu Ukuboza 2016 ari yo izifashihwa muri icyo cyerekezo gishya, kizaba ari icya mbere ku mugabane w’i Burayi.

Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, yatangaje ko bishimiye icyerekezo gishya gihuza London n’ahandi, abakiriya bagatwarwa bamerewe neza mu ndege, banahabwa serivise nziza.

Urugendo rwa RwandAir mu Bwongereza ruzaza ari ahantu ha 22 yerekeza ku migabane itandukanye y’isi.

Uretse kwerekeza mu Bwongereza, RwandAir yatanagje ko mu ntangiriro za Mata 2017 izatangiza ingendo zayo i Mumbai mu Buhinde n’i Harare muri Zimbabwe.

RwandAir izerekeza i Harare bwa mbere kuwa 1 Mata 2017 naho i Mombai ijyeyo kuwa 3 Mata 2017.

Ingendo zerekeza i Harare zizaba zigendana n’izisanzwe zikorerwa i Lusaka muri Zambia, zikorwe buri munsi. I Mombai ho izajya igerayo idahagaze inshuro enye mu cyumweru.

Mu byicaro bimwe by'indege Airbus 330-300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages