00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 14 May 2013 saa 05:47
Yasuwe :

Muri Gicurasi 2014, Koperative zo kubitsa no kuguriza, Umurenge SACCO, zose zizaba zikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byazo, nk’uko Habyarimana Gilbert, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), abitangaza.
Habyarimana, yavuze ko mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibigo by’imari by’imirenge SACCOs, ubu hari gahunda iriho yo guha ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhugura abakozi bazabikoresha, kuburyo nibura muri Gicurasi 2014, buri SACCO yose yo mu Rwanda (…)

Muri Gicurasi 2014, Koperative zo kubitsa no kuguriza, Umurenge SACCO, zose zizaba zikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byazo, nk’uko Habyarimana Gilbert, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), abitangaza.

Habyarimana, yavuze ko mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibigo by’imari by’imirenge SACCOs, ubu hari gahunda iriho yo guha ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhugura abakozi bazabikoresha, kuburyo nibura muri Gicurasi 2014, buri SACCO yose yo mu Rwanda izaba itagikoresha uburyo bw’amafishi.

Avugana na IGIHE, Gilbert Habyarimana, yagize ati “Ntibyoroshye ariko mu kwezi gutaha kwa Kamena haratangizwa ibikorwa byo guhugura abakozi ba za SACCOs kugukoresha ikoranabuhanga mu kiciro cy’imyiteguro. Hanyuma hazabeho n’ikiciro cyo kwinjira mu mikorere nyiri zina.”

Avuga ko kuri ubu atabasha guhita agira icyo atangaza ku birebana n’ingengo y’imari igenewe iki gikorwa, cyo guhindura imikorere ya za SACCOs ikajyanwa mu ikoranabuhanga, ariko ngo uko biri kose birahenze.

Haracyari ikibazo cy’ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa

Tariki 2 Werurwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative cyatanze mudasobwa ziri kumwe n’ibikoresho bijyana nazo, kuri SACCOs zigera kuri 20 zo muri Kigali mu rwego rwo kuzifasha gutangira gukoresha ikoranabuhanga.

Gusa bamwe mu bagenerwabikorwa, ntibabuze kugaragaza ko bafite ingorane z’ubumenyi bukem ndetse bamwe ntabwo mu gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Ibi bi bimwe mu byagaragajwe na Munyangoga Apollinaire, ukuriye Ijabo SACCO y’i Remera, wisabiraga urwego rwa RCA ko rwabategurira amahugurwa ku gukoresha mudasobwa bari bahawe icyo gihe.

Munyangoga yagize ati “Ni byo dufite ubumenyi bugereranije mu gukoresha mudasobwa, ariko ntidushobora gukoresha porogaramu zimwe na zimwe z’ingenzi mu mikorere ya za Banki nka Microsoft Excel.”

Iki kibazo ariko kikaba kitaragaragaye nk’igishya ku rwego rwa RCA rwemera ko gihari, rukanavuga ko hari ingamba zo guhugura abakozi ba za SACCOs mu gukoresha ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages