Mu muhango wo gushyikiriza abaturage b’Akarere ka Kamonyi imbuto nshya y’ubwoko bwa Soya zitezweho gutanga umusaruro utubutse kurusha izisanzwe muri ako karere. Iyi mbuto nshya iramutse ihinzwe neza kandi ikitabwaho nta mavuta yazongera gutumizwa mu mahanga.
Ku wa 9 Nyakanga 2013, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gukoresha ibinyamisogwe (CIAT), bashyikirije abaturage bo mu karere ka Kamonyi imbuto nshya y’ubwoko bwa Soya, yitezweho gutanga umusaruro utubutse kurusha iyo bari basanzwe bahinga. Imbuto nshya ya Soya yashyikirijwe abo baturage ni SC.Sequel, SB8, SC Saga, SC Squire na SB24.
Dr Gahakwa Daphrose, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, yatangaje ko izo mbuto zizafasha abaturage cyane kuko zitanga umusaruro utubutse mu gihe gito, zikaba zifite intungamubiri nyinshi n’amavuta menshi kurusha izisanzwe. Agira ati “Iki gihingwa cyitaweho kigafatwa neza kandi kigakurikiranwa, u Rwanda ntirwazongera gutumiza amavuta mu mahanga.”
Akomeza atangaza ko Soya ifite akamaro kanini kuko uretse gutanga amavuta, hakorwamo n’inyama, amata, amajyani y’icyayi ndetse n’ibiryo by’amatungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Nkurunziza Jean de Dieu yatangaje ko abaturage bishimiye cyane imbuto bahawe, kuko hafi 90% y’abaturage bo muri uwo murenge batunzwe n’ubuhinzi. Yongeyeho ko ibyishimo byiyongereye nyuma yaho bamenyeye ko harimo kubakwa uruganda rutunganya Soya i Kayonza kubera batazigera babura isoko ry’umusaruro wabo.
Nyandwi Augustin umuturage uhinga Soya yagize ati “turishimye cyane kuba tuzaniwe imbuto zizaduha umusaruro mwishi mu gihe gito kandi ikaba idakunze kurumba.” Asaba ko ababishinzwe bajya babagezaho imbuto mbere kuko bakunze kuzizana batinze bigatuma umusaruro uba muke kandi ntube mwiza.
Iyi mihango ikaba yashojwe abari bayirimo bose basangire bimwe ibiribwa bituruka kuri icyo gihingwa cya Soya harimo inyama,amata, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO