00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TechnoServe yavanye ubunenganenzi mu rubyiruko

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 April 2013 saa 08:38
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rwafashijwe na Technoserve, Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije iterambere, rutangaza ko rwari rusanganywe ubunenganenzi bwo gusuzugura imirimo rwitaga ko yoroheje, nyuma yo guhugurwa n’umushinga Technoserve iyi mirimo ibabeshejeho neza.
Nyiraguhirwa Angelique ukomoka mu karere ka Musanze yafashijwe na Technoserve kumva ko akazi yitaga ko gasuzuguritse gashobora kumuteza imbere. Akiga mu mashuri yisumbuye ngo yumvaga ko azakora akazi gakomeye akagira ako (…)

Bamwe mu rubyiruko rwafashijwe na Technoserve, Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije iterambere, rutangaza ko rwari rusanganywe ubunenganenzi bwo gusuzugura imirimo rwitaga ko yoroheje, nyuma yo guhugurwa n’umushinga Technoserve iyi mirimo ibabeshejeho neza.

Nyiraguhirwa Angelique ukomoka mu karere ka Musanze yafashijwe na Technoserve kumva ko akazi yitaga ko gasuzuguritse gashobora kumuteza imbere. Akiga mu mashuri yisumbuye ngo yumvaga ko azakora akazi gakomeye akagira ako asuzugura nyamara ako yasuzuguraga ngo ni ko kamutunze kuri ubu, kuko amahugurwa yahawe yamwumvishije ko akazi kose ari kazi. Atunzwe no kubumba amatafari ibihumbi bine ku munsi avanamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12.

Aka kazi kandi ngo kamufasha gutunga umuryango we no gufasha basaza be biga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.

Umuyobozi Technoserve mu Rwanda, Ndavi Muia yatangarije IGIHE ko bafashije abantu barenga ibihumbi 60 kwihangira imirimo, igice kinini kikaba ari urubyiruko.

Ndavi yavuze ko muri gahunda nshya batangije yitwa “Urubyiruko n’ikoranabuhanga”, bateganya gukomeza guhugura urubyiruko mu kwihangira imirimo ariko bizajyana n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana we asanga Technoserve yarakoze igikorwa cyiza mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere, bihangira imirimo igamije kubateza imbere biciye mu ikoranabuhanga, aho yayisabye gukomeza gukorana neza n’urubyiruko.

Yasabye urubyiruko kudapfukirana ayo mahirwe babonye nta kiguzi, kuyaheraho bagakomeza kwihangira imirimo, bagafashanya hagati y’abo.

Technoserve, ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta washinzwe mu 1968 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugamije kuzamura ba Rwiyemezamirimo bakiteza imbere, aho bazamura imiryango yabo n’igihugu cyabo. Mu Rwanda uyu muryango watangiye kuhakorera mu 2011, ukaba ukorera mu turere 17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages