Mu muhango wo gushyira ahagaragara serivisi nshya ya Tigo yitwa “Tigo Sugira” haragaragajwe ko iyo serivisi izafasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, aho rufite intego yo kuba rugeze kuri 90% mu kwizigamira.
Kugira ngo umukiriya abone serivisi ya “Tigo Sugira” bimusaba kuba asanzwe aba muri Tigocash gusa ndetse no kuba afite indangamuntu .
Inyungu y’amafaranga 7% ku mwaka izajya itangwa na Urwego Opportuniy Bank,Tigo Rwanda yo izajya ifasha abari muri iyo serivisi kubikuza no kubitsa byoroshye binyuze muri tigocash.
Mu izina rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT), Nkurikiyimfura Didier, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri iyo Minisiteri yashimiye Tigo Rwanda ubufanye bwayo na Urwego Opportunity Bank ku bw’icyo gikorwa cyiza cyo kongera umubare w’abanyarwanda bizigamira.
Yagize ati “Dutewe ishema n’ibyo Tigo Rwanda ikora kandi tuzashishikariza abaturage kwitabira iyi serivisi kuko atari ukubitsa no kubikuza gusa kuko bakuramo n’inyungu ya 7%”.
Umuyobozi wa Tigo Rwanda Tongai Maramba yatangaje ko iyo Sosiyete y’Itumanaho yongeye kwishimira gushyira hanze serivisi nshya mu gukomeza gufasha abanyarwanda.
Ati “Na none twishimiye gutangiza agashya ko kuzigama dukoresheje telefoni.Tigo sugira ni serivisi yujuje ibisabwa byose. Twishimiye kuzamura imibereho y’abakiriya bacu ndetse tukanarushaho.”
Tiney Mawocha umuyobozi wa Urwego Opportunity Bank yagize ati “Nka banki y’abantu bose ni ngombwa ko igera kuri bose kandi izabageraho binyuze muri iyi serivisi nshya.”
Dore uko wakwinjira muri Serivisi ya Tigo Sugira
Ukanda akanyenyeri 200 akanyenyeri 11 akanyeri 3 urwego ukemeza (*200*11*3# ok), iyo ubirangije bakubaza niba ushaka gufungura konti ya Tigo Sugira ukemeza, warangiza bakagusaba kuzuzamo nomero y’indangamuntu ukemeza, warangiza ugashyiramo umubare w’ibanga wa Tigo cash ukaba ubonye konti muri Urwego Opportunity Bank.
Kubitsa no kubikuza kuri iyo konti izaba iherereye muri Urwego Opportunity Bank ni ubuntu uretse ko uzacya ucibwa amafaranga yo kubikuza nk’ibisanzwe muri Tigocash, ariko icyiza ni uko wungukirwa 7% hatitawe ku mafaranga wabikije (yaba make cyangwa menshi uzajya uhabwa 7% y’inyungu ku mwaka)
Tigo iti “Dushyigikiye umurava wawe, sugira.”
Amafoto: Jacques Nkinzingabo



















TANGA IGITEKEREZO