00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo yatashye umunara mushya i Rulindo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 March 2015 saa 09:13
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda, yatashye umunara mushya yubatse mu Mudugudu wa Ryinzovu, Akagari ka Taba mu Murenge wa Burega ho mu Karere ka Rulindo mu rwego rwo kugira ngo irusheho kugeza serivisi nziza ku bakiriya bayo.

Uyu munara watashywe na bamwe mu bayobozi batandukanye b’iyi sosiyete kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, abaturage bakaba bishimiye cyane igikorwaremezo gishya bagejejweho.

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda buvuga ko iki gikorwa cyo kubaka iminara mu duce dutandukanye tw’igihugu kigamije gufasha abaturage bakoresha umurongo wayo, dore ko ari bo banagaragaza ko aho batuye nta rezo ihaba cyangwa ikaba ari nkeya.

Christine Umukundwa Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Tigo Rwanda

Christine Umukundwa Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Tigo Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka iminara kizarangira gitwaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 80.

Ati “Iyi minara tugenda twubaka ahantu hatandukanye ari uko abaturage baho batugaragarije ko bifuza ko tuhagura imirongo ya Tigo, bitewe n’uko aho bagiye batubwira hose twahakoreye urutonde ku buryo hose tuzahagera kugira ngo dukemure icyo kibazo burundu.”

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza na gahunda zihariye mu Murenge wa Burega, Kubwamungu Elie, yavuze ko uyu munara mushya wa Tigo uzafasha abaturage muri gahunda zabo zitandukanye cyane cyane muri gahunda ya Tigo Cash, kuko ari yo bakunze gukoresha bohererezanya amafaranga.

Yagize ati “Twishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa Tigo yatugejejeho kuko uyu munara uzafasha abaturage cyane mu bintu bitandukanye birimo na gahunda ya Tigo Cash, bitewe n’uko hafi 90% y’abaturage batuye aha bakoresha umurongo wayo ari na yo mpamvu tubasaba kuzafata neza ibi bikorwa remezo.”

Uretse iki gikorwa Tigo yanarihiye ubwisungane mu kwivuza ingo 100 z’abatishoboye mu Murenge wa Burega, inaha bamwe mu banyeshuri biga ku Kigo cy’amashuri cya Burega bimwe mu bikoresho by’ishuri birimo amakaramu n’ibikapu byo gutwaramo amakayi n’ibindi.

Umuhango wo gutaha umunara wabimburiwe n'akarasisi k'abamotari dore ko Tigo Rwanda ari n'umufatanyabikorwa wabo
Bamwe mu bakozi ba Tigo Rwanda baganiriza abaturage kuri Serivisi batanga
Tigo Rwanda yifatanyije n'Ingabo na Polisi mu gufungura uwo munara, dore ko bazanafatanya mu kuwubungabungira umutekano
Ikimenyetso cy'Ubufasha bwa Tigo Rwanda ku miryango 100 itishoboye
Uyu munara uje gukemura ibibazo bya Rezo (Network) cyane cyane ku bahererekanya amafaranga bakoresheje Tigo Cash
Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Burega ashyikirizwa ibikoresho by'ishuri by'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages