00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane muri Stade Amahoro mbere y’amasaha make ngo isogongezwe abanyarwanda (Amafoto &Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 June 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Stade Amahoro yari imaze imyaka ibiri ivugururwa, isogongerwe mu mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024.

Stade Amahoro ni kimwe mu bikorwaremezo bifite amateka akomeye mu Rwanda cyane ko yakiriye Imikino itandukanye yaba iyo ku rwego rw’igihugu ndetse n’iyo ku rwego Mpuzamahanga.

Ibikorwa stade amahoro yakiriye ntibigarukira ku mikino gusa, kuko byageze no muri politike iberamo ibirori bitandukanye nk’ibyo kwibohora, kurahira kwa Perezida wa Repubulika n’ibindi.

Iyi stade kandi izwiho amateka akomeye kuko mu 1994 gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiyemo abaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Muri Gashyantare 2022 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kuvugurura iyi stade kugira ngo ishyirwe ku rwego Mpuzamahanga ndetse irusheho kujyanishwa n’igihe.

Uretse kuba stade amahoro ari igikorwaremezo gikomeye mu bijyanye na siporo, ni n’ishoramari rikomeye u Rwanda rwakoze kuko byitezwe ko izafasha igihugu kwinjiza amadovize binyuze mu kwakira ibikorwa Mpuzamahanga bitandukanye.

Ni nk’uko bimeze kuri BK Arena nayo iri muri uyu mushinga wakozwe nk’icyiciro cya mbere cyarangiye, nkuko byasobanuwe na Aloys Mpambara, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo bya siporo muri Minisiteri ya siporo.

IGIHE yasuye iyi stade habura amasaha make ngo isogongezwe abanyarwanda, mu kwerekana mu buryo bw’amashusho imirimo ikomeye y’amavugurura yayikozweho.

Ni stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

Amafoto na Video

Stade Amahoro uko igaragara mu masaha y'umugoroba uyegereye
Iyi Stade ifite ibice bitandukanye byakira abayisanga mu byiciro bitandukanye
Muri Petit Stade naho haravuguruwe
Intebe zijyanye n’igihe muri Petit Stade ahakinirwa imikino y’intoki
Aloys Mpambara, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo bya siporo muri Minisiteri ya Siporo yerekana aho umutoza aganirira n’abakinnyi uko yateguye umukino ku kibaho
Abamamaza bazahabwa umwanya mu ikoranabuhanga rigezweho. Aha habaye hashyizweho ibirango bya Visit Rwanda mu igeragezwa
Serivise zirimo iz’ubutabazi bwihuse muri Stade Amahoro zarateganyijwe
Aloys Mpambara, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo bya siporo muri Minisiteri ya Siporo, atambagiza muri stade Umunyamakuru uhagarariye IGIHE ku mugabane w’u Burayi
Iyo ugeze muri Petit Stade bakwakiriza agapira ukarambura ingingo
Igice cy'abanyacyubahiro (VIP) ukirebera ahitengeye
Muri Stade Amahoro ivuguruwe harimo Bar, ni ukuvuga aho kwicira inyota hitwa Amavubi-Bar
Aha ni mu gice cyo kunanura ingingo ku bakinnyi bakiri mu rwambariro
Aho abanyamakuru bazajya bakorera igihe baje muri gahunda zabereye muri Stade Amahoro ivuguruye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages