00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bwahaye u Rwanda inkunga yo gusana imihanda yagura isoko ry’abahinzi bo mu cyaro

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 13 December 2013 saa 10:50
Yasuwe :

Guverinoma y’u Buholandi yatanze miliyari umunani na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda (8 500 000 000 Rwfs) y’ubufasha bwo gusana imihanda mu turere dutanu tw’igihugu, iyo mihanda ikaba yitezweho kuzorohereza abahinzi bo mu byaro gukora neza imirimo yabo.
Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2013 ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Leoni Margarita Cuelenaere.
Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko aya (…)

Guverinoma y’u Buholandi yatanze miliyari umunani na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda (8 500 000 000 Rwfs) y’ubufasha bwo gusana imihanda mu turere dutanu tw’igihugu, iyo mihanda ikaba yitezweho kuzorohereza abahinzi bo mu byaro gukora neza imirimo yabo.

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2013 ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Leoni Margarita Cuelenaere.

Minisitiri Amb Claver Gatete na Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda basinyira ubufasha

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko aya mafaranga agiye gufasha gusana hafi km 665 no kubaka kilometero zisaga 162 mu trere twa Nyamasheke, Rusizi, Burera, Musanze na Gicumbi. Yongeyeho ko gusana no kubaka imihanda yo mu byaro ari imwe muri gahunda zo guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi biciye mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi.

Yagize ati “Iyo uvuze iterambere ry’icyaro ikiza mbere ni ubuhinzi bwongererwa ingufu no kugira imihanda ibwagurira isoko rihendutse mu bwikorezi. Ubufasha bw’u Buholandi bugiye kugabanya ikibazo cy’imwe mu mihanda yo mu byaro itahuzaga byoroshye abaturage n’amasoko yagutse.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Kalibata Agnes yongeyeho ko uretse kugabanyiriza abaturage ibiciro by’ubwikorezi iyi nkunga y’u Buholandi ifite n’agaciro mu koroshya ikwirakwiza ry’ amafumbire n’imbuto bigezwe ku bahinzi.

Yagize ati “Birasanzwe ko imihanda cyane cyane iy’ibyaro, ikunze gusenyuka mu mezi y’imvura bikagorana gukorana na bo mu gukwiza ifumbire n’imbuto. Duhawe amafaranga yo kujya dusana ahangiritse mu koroshya ubuhahirane no muri ibi bihe kuko imihanda itazongera gusenyuka ngo imare igihe itarasnwa.”

Ambasaderi Leoni Margarita Cuelenaere yavuze ko bishimiye gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zo guharanira guteza imbere buri Munyarwanda mu gahuza bibereye buri wese n’aho ari, anizeza ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr. Agnes Kalibata asobanura inyungu z'ubufasha bw'u Buholandi ku buhinzi bwo mu byaro by'u Rwanda
Nyuma yo gusinya amasezerano bafatanye ifoto na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Agnes Kalibata

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages