U Buholandi bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 5 z’Amayero (miliyari 4,3 z’amafaranga y’u Rwanda) azakoreshwa mu gutera inkunga imishinga yo gusakaza amashanyarazi, mu cyiswe “Energy Access and Roll out Program (EARP3)” kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2014.
Ashyira umukono ku masezerano agena iyo nkunga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze izatuma inzu 6,500 z’abaturage babaga mu kizima n’izindi nzego zinyuranye babona amashanyarazi, muri gahunda u Rwanda rwihaye ko mu 2017 abaturage 70% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati “Twatangije gahunda zo kongera amashanyarazi n’ingufu duhereye mu Burasirazuba none twari tugeze mu Majyepfo y’igihugu, izi miliyari 4,3 baduhaye zizafasha gukomeza ibyo bikorwa kandi twizeye ko tuzatanga amashanyarazi ku bantu bashya 6,500; barimo abaturage, ibitaro, amashuri n’izindi nyubako rusange.”
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Margarita Leoni Cuelenaere, yavuze ko iyi nkunga biteze ko izateza imbere abaturage bo mu byaro, ikabavana mu bwigunge ibaganisha ku majyambere arambye.
Yavuze ko mu minsi mike iri imbere, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Buholandi aziyizira mu Rwanda, kureba aho igihugu batera inkunga kigeze, ariko by’umwihariko azanye n’abashoramari bagera kuri 30 baje no kuhashora imari yabo.
Ati “Minisitiri wo mu Buholandi azaza hano ari kumwe n’abikorera 30 bashore imari yabo hano mu Rwanda kandi banirebere aho iki gihugu kigeze mu iterambere.”
Ubu bufatanye bw’imishinga y’ingufu n’amashanyarazi bwatangiye mu 2013, buzarangira mu 2017 u Buholandi bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 239 z’amayero.
U Buholandi busanzwe butera inkunga u Rwanda mu mishinga inyuranye by’umwihariko iy’ubuhinzi n’ubworozi.
























TANGA IGITEKEREZO