00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwahawe ikaze mu bikorwa by’Umuhora wa Ruguru

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 March 2015 saa 12:19
Yasuwe :

U Burundi bwemeye ko bugiye kwitabira ibikorwa by’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru buhabwa ikaze, ibihugu bisabwa gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Iki gihugu cyerekanye ubushake bwacyo mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora yabereye i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015.

Nyuma y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora n’ubutumwa bahaye abitabiriye iyi nama, Visi Perezida w’u Burundi Gervais Rufyikiri wari uhagarariye igihugu cye, yavuze ko bafashe igihe bakitegereza kuri ubu igihe kikaba kigeze ngo binjire mu bihugu bigize uyu muhora.

Ati “Igihe u Burundi bwamaze burebera cyararangiye, ubu twiteguye gufatanya namwe mu bikorwa.”

Iyi ntambwe y’u Burundi yishimiwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora, babwizeza kuzafatanya.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kongera ubufatanye n’abikorera mu guteza imbere akarere binyuze mu kurangiza imishinga y’ubukungu bihuriyeho.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeye impapuro zemerera abakozi bo mu bihugu byo mu Muhora wa Ruguru gukorera aho bashaka muri ibyo bihugu.

Bemeje ko habaho uburyo bwo gukemura amakimbirane buhuriweho n’ibihugu bigize uyu muhora.

Bemeje ko imishinga y’ibikorwaremezo ikeneye ingengo y’imari nini igomba guteganyirizwa aya mafaranga mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015-2016.

Basabye abaminisitiri b’ubwikorezi gushyiraho politiki zizazamura ishoramari ry’abikorera muri ibi bihugu.

Basabye abafite aho bahurira no kubaka ubushobozi bw’abenegihugu gutangira kwishyuza amafaranga y’ishuri amwe muri za kaminuza zose mu bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru.

Mukaruriza Monique umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’Umuhora wa Ruguru yavuze ko hari imwe muri iyi mishinga yamaze gushyirwa mu bikorwa irimo kuroshya ibyangombwa ku mipaka binajyana no koroshya urujya n’uruzwa rw’abantu n’ibintu n’ibindi. Iby’ikurwaho ry’inzitizi z’ubucuruzi zidashamikiye ku mahoro muri ibi bihugu nabyo bigeze kure.

Hari kandi imishinga minini yatangiye irimo kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwa remezo birimo gari ya moshi, impombo zitwara ibikomoka kuri peteroli n’imiyoboro y’amashanyarazi ihuza ibihugu byo mu karere.

Ku bijyanye no kubaka gari ya moshi ihuza ibi bihugu n’icyambu cya Mombasa, Mukaruriza yatangaje ko Kenya na Uganda byatangiye kubaka, u Rwanda rwarangije ibijyanye n’ubushakashatsi.

Ku bijyanye no kongera ibi bikorwa kandi ngo Kenya izatangira kugurisha u Rwanda megawati 30 z’amashanyarazi bitarenze muri Nzeri uyu mwaka.

Inama itaha izaba mu mezi abiri ihuze ibyiciro bitandukanye by’abayobozi barimo n’Abaperezida muri Uganda.

Ibihugu bigize umuhora wa ruguru ni u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo, u Burundi bukaba bwahawe ikaze.

U Burundi bwahawe ikaze mu bikorwa by’Umuhora wa Ruguru
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame afata ijambo
Jakaya Kikwete wa Tanzania na we ari mu batanze ubutumwa
Uhuru Kenyatta wa kenya na we yari yabukereye
Yoweri Kaguta Museveni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages