Hagendewe ku mibare ya vuba ku bwigenge mu bukungu itangazwa n’ikinyamakuru "Wall Street Journal" n’ikigo Heritage Foundation u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubwigenge mu bukungu buri ku gipimo cyo hejuru.
Mu bihugu 10 biza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Botswana, Rwanda, Cap Vert, Madagascar, Afurika y’Epfo, Ghana, Uganda, Namibia na Burkina Faso.
Kugira ngo bigaragare ko igihugu cyigenga mu bukungu, ubushakashatsi bukorwa n’ibigo twavuze haruguru bubanza kwitegereza mu bihugu bikorerwamo ubushakashatsi uko uburenganzira buhagaze, uburemere bw’amategeko, kutivanga kwa Guverinoma mu bikorwa bya muntu (Limited Government) n’iyaguka ry’amasoko.
Hagendewe kuri ibyo byose hatangwa amanota ku buryo ibihugu bifite amanota ari hagati 59,9% na 76,9%; uyu mwaka muri Afurika byaje mu bihugu bifite ubukungu bwigenga u Rwanda rukaba rufite amanota 64,1%, ibirwa bya Maurice bikagira 79,9% mu gihe Burkina Faso iza ku mwanya wa 10 ifite amanota 59,9%.



















TANGA IGITEKEREZO