00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa Gatatu mu kwihutisha iterambere

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 6 September 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Icyegeranyo cy’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (WEF: World Economic Forum) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu (3) muri Afurika ndetse no kuwa 66 ku Isi, mu kwihutisha iterambere.
Nk’uko bigaragara, muri iki cyegeranyo u Rwanda rwageze kuri ibi byose rubikesha imikorere myiza mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi , kurwanya ruswa mu nzego zose, umutekano urambye mu gihugu , kubungabunga ibidukikije, korohereza abakora ubucuruzi mu Rwanda ndetse no guhanga udushya.
Muri iki (…)

Muri iki cyegeranyo kigaragaza ko imiryango myinshi, abagera kuri Miliyoni, bavuye mu bukene mu myaka itanu ishize.

Muri Afurika u Rwanda ruza inyuma ya Mauritius ndetse na Afurika y’Epfo.

Muri rusange ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku kigero cya 5%.

Icyegeranyo cy’Uburumbuke 2013 - 2014 cyasohowe n’ihuriro mpuzamahanga gishyizwe ahagaragara mu gihe ubukungu bw’Isi bwahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko ubukungu bw’uyu mwaka bukaba bwarazamutse ugereranije n’indi myaka yashize.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages