Ubushakashatsi ku bukungu bwakozwe n’ikigo - Legatum Institute, bwerekanye ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 13 mu kugira ubukungu n’iterambere bihagaze neza muri Afurika, none ubu ruri ku mwanya wa 9; ni narwo kandi ruza mu myanya 10 ya mbere ugereranyije n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu ikorwa ry’iyo raporo hagiye hitegerezwa ibintu bitandukanye mu buzima bwa buri munsi mu bihugu byo muri Afurika.
Mu karere, Uganda nayo ihagaze neza kuko iza ku mwanya wa 16 mu bihugu 38 byakorewemo ubushakashatsi.
Kenya, ifite ubukungu bunini mu karere yamanutseho umwanya umwe kuko ubu irabarizwa ku mwanya wa 18, mu gihe Tanzaniya yasubiye inyuma cyane, aho yavuye ku mwanya wa 11 ikagera ku mwanya wa 19.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 10 bya mbere, bwerekanye ko Afurika igana mu nzira nziza y’ubukungu n’iterambere byiza. Ubwo bushakashatsi bwasuzumaga izamuka ry’ubukungu, imibereho myiza n’ishoramari ry’imbere cyangwa inyuma y’igihugu, hakarebwa ingaruka bigira ku mibereho n’iterambe ry’abaturage b’umugabane w’Afurika.
Hagati aho ngo kugira ngo ibyo bihugu bizagume kuri iyo myanya, birasabwa kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo n’uburezi.
Ubwo bushakashatsi buvuga ko kuba umugabane w’Afurika ugizwe na 40% by’urubyiruko bishobora kuzagira ingaruka zirimo n’iterambere ry’umugabane.
Urubyiruko ngo rushobora kuzagera igihe rurakara bitewe n’uko iterambere n’ubukungu bimeze neza bitaruha amahirwe yo kubasha kwiteza imbere.


















TANGA IGITEKEREZO