00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 17 June 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Nkuko bigaragazwa na Raporo yakozwe na Banki y’Isi, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu bwazamutse cyane kuva mu mwaka wa 2014 ndetse bwitezweho gukomeza kuzamuka mu mwaka wa 2017.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2015, Ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe ku kuzamuka ku kigero cya 7% ndetse na 2016 mu gihe mu mwaka wa 2017, buzaba bwarazamutse ku kigero cya 7.5%.

Igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014 na 2017, ubukungu bw’u Rwanda buri ku kigero cya 7.12%.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwo muri 2015 butegerejwe ku kigero cya 7.10%, 2016 bukagera kuri 7% na 6.90% mu mwaka wa 2017. Hagati y’umwaka wa 2014 na 2017, igaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu buzazamuka ku kigero cya 7.10%.

Bimwe mu byafashije u Rwanda kuba mu bihugu bifite ubukungu buzamuka vuba, harimo gahunda zinyuranye zakozwe hagamije kuvana abaturage mu bukene.

Ibi ahanini byavuye kuri gahunda zo korohereza ishoramari mu bikorwa binyuranye.

Banki y’Isi ikaba igaruka ku kuzuza icyiciro cya mbere cy’agace kagenewe inganda (Special Economic Zone) mu mujyi wa Kigali.

Kwinjira mu miryango y’ubuhahirane nk’uwa Afurika y’Iburasirazuba byoroheje uburyo bwo guhahirana n’ibindi bihugu nk’igihugu kidakora ku nyanja nabyo byashingiweho u Rwanda rushyirwa muri ibi bihugu.

Ibindi bikorwa birimo guteza imbere uburezi, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere ishoramari nabyo byashingiweho u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu gikomeje gutera imbere mu bukungu.

U Rwanda ariko rwanenzwe kuba rudafite ingufu z’amashanyarazi zihagije, kuba mu Karere hahora umutekano muke mu bihugu bihana imbibi narwo n’urwego rw’ubwikorezi rutaranozwa.

Iyi raporo igaragaza ko 90% by’Abanyarwanda babeshejweho n’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe ubukerarugendo, amabuye y’agaciro,icyayi n’ikawa biri mu byongera ubukungu bwarwo.

Usibye u Rwanda rugaragara mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi, u Bushinwa, u Buhinde, Mozambique,Tanzaniaa,Cote d’Ivoire,Uzbekistan na Ethiopia nabyo bikomeje gutera imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages