Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe ku ruhande rw’u Bubiligi rwagahagariwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Headey Rombouts.
Ni amasezerano yasinywe nyuma y’uko ayo ibihugu byombi byaherukaga gusinya mu 2019 yarangiye muri uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko ayasinywe azarangira mu 2029.
Ni amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubworozi n’iterambere ry’imijyi.
U Bubiligi bugaragaza ko isinywa ry’ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero, rigamije gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizahurirwaho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri zifite mu nshingano inzego ziri mu mikoranire ndetse n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambera Enabel.
Biteganyijwe ko bizuzuzanya n’indi mishinga yari isanzwe ihari irimo nk’ujyanye n’imibereho myiza no kurengera Abaturage, uzatwara miliyoni 17 z’Amayero watangijwe mu 2022 ukazageza mu 2027.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko isinywa ry’ayo masezerano rishimangira ubufatanye bukomeye ku mpande z’ibihugu byombi.
Ati “Uyu mushinga mushya ugaragaza ubushake bw’iterambere, ushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, iterambere ry’imijyi n’uburyo bw’imicungire y’imari ya Leta, nk’inkingi ikomeye ku iterambere ry’imibereho myiza mu Rwanda. Aya masezerano ashimangira kandi ubufatanye hagati y’ibihugu byacu, bugeza ku iterambere rifatika mu nzego zitandukanye z’imikoranire.”
Binyuze muri ayo masezerano biteganyijwe ko mu rwego rw’ubuzima hazibandwa ku kubaka ibitaro, kuzamura imitangire inoze ya serivisi z’ubuzima kuri bose by’umwihariko ukazibanda ku buzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri uru rwego hazashorwamo arenga miliyoni 35,5 z’Amayero.
Mu rwego rw’ubuhinzi hazakoreshwa arenga miliyoni 25,5 z’Amayero, hazashyirwa imbaraga mu kugera ku kwihaza mu biribwa kandi byuje ubuziranenge, gushyiraho uburyo buhamye mu bari mu ruhererekane rw’ibiribwa ndetse no kwimakaza ubuhinzi budahenza kandi bugezweho.
Harimo kandi gufasha abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kugera kuri serivisi z’imari, kubona isoko ry’ibyo bakora, kugera ku ikoranabuhanga no guhangana n’ibyonnyi mu myaka yabo ndetse no guhanga imirimo mishya muri urwo rwego.
Muri ayo masezerano y’imikoranire kandi ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, bizafasha mu kubaka imijyi yunganira Kigali nka Rwamagana, Bugesera, Musanze n’indi, kuzamura imibereho myiza y’abayituye, by’umwihariko abafite amikoro make no gukora imihanda.
Uyu mushinga kandi uzagira uruhare mu guteza imbere iterambere ry’imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije hatibagiranye no gufasha mu bibazo bijyanye n’imiturire.
Biteganyijwe ko muri urwo rwego hazakoreshwamo arenga miliyoni 25,5 z’Amayero, ni mu gihe mu rwego rwo guteza imbere imicungire y’imari ya Leta hazakoreshwa arenga miliyoni 6 z’Amayero.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Headey Rombouts, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibuhugu byombi buzageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati “Muri uyu mushinga mushya, u Rwanda n’u Bubiligu byongereye imikoranire yabyo iganisha ku iterambere rirambye. Nishimiye guhagarara aha, nk’umufatanyabikorwa ku byo u Rwanda rwiyemeje, impinduka ku bijyanye no kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’imijyi yunganira Kigali ritangiza ibidukikije.”
Uyu muyobozi wabanje gusura ibikorwa byagezweho mu mikoranire y’imyaka itanu ishize, birimo ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, ibyumba abagore babyariramo kwa muganga, imihanda yubatswe mu turere tunyuranye nka Rwamagana ndetse n’ibigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubushingiye ku matungo magufi.
Ubwo yasuraga Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge agasobonurirwa imikorere yabyo n’uko byafashije abaturage b’u Rwanda, uyu muyobozi yagaragaje ko imyaka itanu yabaye ntagereranwa mu guteza imbere inzego ibihugu byombi byemerenyijweho.
Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka itanu ibihugu bimaze bikorana byatanze umusaruro ntagereranywa, ndetse yemeza ko amasezerano mashya azakomeza kuzana impinduka nziza ku iterambere ry’Abaturarwanda.
Aya mafaranga u Bubiligi bwahaye u Rwanda ni inkunga izakoreshwa mu bikorwa by’iterambere mu nzego zemeranyijweho mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!