Ibyanya by’inganda biri mu byatumye ishoramari mu gihugu rirushaho kwihuta, ibyoherezwa mu mahanga biriyongera n’imirimo ihangwa iriyongera.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari inganda zirenga 1300 ziganjemo into n’iziciriritse.
Mu bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, harimo ibyanya by’inganda umunani bidafite ababikoreramo bahagije kubera ibikorwaremezo by’ibanze bikiri bike.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ko inyigo yakozwe harebwa uko ibyanya by’inganda byatunganywa Byose, basanze bishobora gutwara arenga miliyoni 130$ kandi adashobora kubonerakera rimwe.
Ati “Twumvikanye na MINECOFIN n’izindi nzego[…] kugira ngo nubwo tugiye kubaka twubake mu buryo buteguye, hari ibyanya by’inganda bine mu myaka itanu iri imbere tugomba kwibandaho mu kubaka bikuzura.”
Ibyanya by’inganda bizabanza kubakwa ni ibya Musanze, Rwamagana, Muhanga na Bugesera.
Ati “Muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka [2025/26] ibyo byanya by’inganda uko ari bine twabashije kubona ingengo y’imari igera kuri miliyari 10 Frw y’ibikorwaremezo bitandukanye ndetse no kwishyura ingurane aho byagaragaye ko kwimura abantu bikenewe.”
Mu Rwanda habarirwa ibyanya by’inganda umunani na Special Economic Zones ebyiri za Bugesera na Kigali.
Umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.
Mu byanya by’inganda biri hirya no hino mu gihugu, hamaze kugeramo inganda zirenga 230 zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, naho inganda zigera 98 ziracyubakwa.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw’inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.
Ni mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, inganda zinjirije igihugu imisoro irenga gato miliyari 495 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!