Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 200 z’amadorali zizakoreshwa mu buhinzi no mu bikorwa by’imiyoborere myiza mu gihe cy’imyaka itatu.
Muri iyi nkunga, miliyoni 60 zizahita zikoreshwa mu ngengo y’imari ya 2014-2015.
Ashyira umukono ku masezerano agenga imikoreshereze y’iyo nkunga Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko iyi nkunga izagabanywamo ibyiciro bibiri.
Ati” ni nkunga iri mu byiciro bibiri, miliyoni 100 z’amadorali zizakoreshwa mu buhinzi ndetse naho izindi 100 zikoreshwe mu bikorwa by’imiyoborere.
“Ayo mafaranga azatangwa mu gihe cy’imyaka itatu ariko twumvikanye ko miliyoni 60 ni ukuvuga miliyoni 30 muri buri rwego zizatangwa ndetse zigakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2014-2015”.
Yakomeje avuga ko mu buhinzi ayo amafaranga azakoreshwa mu kurwanya isuri, kuzamura umusaruro w’abahinzi, gukora uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka (irrigation ) ndetse no kongera abashoramari mu buhinzi.
Iyo nkunga kandi izakoreshwa mu igenzura ry’ikoreshwa ry’imari mu bigo bya, mu ibarurishamibare no mu ngengo y’imari.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda Carlyon Turk, yatangaje ko Banki y’isi ikorana neza n’u Rwanda binyuze mu nkunga ruhabwa bityo bakaba bishimiye gutera inkunga ibyo bikorwa bibiri bizazamura imibereho y’Abanyarwanda.
Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Tony Nsanganira yavuze ko mu rwego rw’ubuhinzi iyo nkunga izabafasha gukomeza guteza imbere ibikorwa mu buhinzi n’ubundi iyo minisiteri yatangije hirya no hino mu gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO