U Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe gutanga serivisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Ita kuri serivise”, icyumweru cyatangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi mu 1991 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Clare Akamanzi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), yagize ati “U Rwanda rugenda rutera imbere mu gutanga serivisi aho mu myaka itatu ishyize rwari kuri 60%, kuri ubu ruri kuri 71% kuva mu kwezi kwa Gicurasi, twifuza ko mu myaka itatu yindi tuzaba twagejeje kuri 80% bikanarenga”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwajyaga rutakaza amadorari miliyoni 40 kubera kutita ku gutanga serivisi neza, kuri ubu bifuza ko ahubwo hakwinjira inshuro ebyiri zayo avuye ku gutanga serivisi nziza.
Yves Ngenzi uhagarariye ishami ryo kwakirana urugwiro abakugana rizwi nka “Na Yombi” muri RDB, yavuze ko umunsi ku munsi hashyirwa imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye, akaba ari nayo mpamvu iyi gahunda yatangijwe ije kunganira izindi kandi ikazahoraho.
Ati “U Rwanda twatangiye kwizihiza iki cyumweru cyizihizwa mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira buri mwaka, twifuza ko icyerekezo 2020 kizagerwaho neza binyuze mu mitangire myiza ya serivise. Kuva muri 2012 hagiyeho gahunda ya ‘Na Yombi’ yaje isimbura ‘Gira ubupfura’ aho abasaga miliyoni ebyiri bamenye iby’imitangire ya serivise mu Rwanda”.
Akomeza vuga ko hakorwa ubugenzuzi ku mitangire ya serivisi mu bitaro, muri hoteli, mu bigo by’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, muri banki, ahatangirwa amafunguro n’ahandi.
Ati “Hanashyizweho itsinda na Minisitiri w’Intebe mu kureba uko imitangire ya serivisi inozwa”.
Yakomeje avuga ko mu 2010 abasaga 18,000 bahuguwe mu mitangire ya serivisi bityo ko muri iki cyumweru hateganyijwe andi mahugurwa ku bantu 50 bazahugura abandi mu gutanga serivisi neza baturutse mu ma banki, ibigo by’ ubwishingizi, ibyo gutwara bantu n’ibintu n’ahandi.
Iki cyumweru kinateganyijwemo ibiganirompaka ku maradiyo na televiziyo, bizahuza kaminuza eshanu zo mu Rwanda, n’ubukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose.
Hanatanzwe ibihembo by’ ishyimwe ku ndashyikirwa mu gutanga serivisi
Aimable Sibomana umukozi muri sosiyeti y’indege KLM watoye iPod y’umukiriya wabo wo mu Buholandi akabasha kuyimushyikiriza bikamutangaza, yahawe ishimwe.
Sandra Idossou, umutegarugori watangije ikinyamakuru ’Service MAG’ gishishikariza abantu gutanga serivisi neza cyanditse mu ndimi eshatu nawe yahembewe gushigikira imitangire myiza ya serivisi abikangurira abantu.
Emmanuel Niyonkuru uyobora akagari ka Niboyi mu Karere ka Kicukiro, yahembwe kubera uburyo aha serivisi nziza abaturage be akaba yaranatangije gahunda ya nyirasenge w’Umwana mu kwita ku bana.
Mukaruganwa NӦella we yahembewe kuba akemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Nyamasheke. Kuba ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, bituma ahora yakira abazanye ibibazo bitandukanye.
Yabwiye IGIHE ko agerageza kubakurikirana akamenya neza niba ibibazo byabo byarakemutse, bityo usanga yishimiye uburyo abana n’abaturage, akaba yifuza ko n’abandi bita ku kazi bashinzwe bakira ababagana neza batabatererana.
Hadijah Mutimukunda, we yahembewe kubera kwita ku bamugana aho akora mu isoko rishya rya Kabeza. Avuga ko baza kumugurira ibiribwa bitandukanye iyo abibuze abashakira ahandi babifite kandi agerageza kubavugisha neza, akanabasekera bityo bagataha banyuzwe n’uko batabuze ubitaho mu kubafasha guhaha.


















TANGA IGITEKEREZO