Ibi Leta y’u Rwanda yabivuze nyuma y’uko Banki y’Isi igaragaje ko u Rwanda rwateye imbere mu bukungu, ubuhinzi, bukorwa na 75% by’Abanyarwanda, bukaba bwarateye intera ishimishije mu mwaka wa 2014.
Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rugwabiza Leonard, yavuze ko Leta igiye kugabanya ibiciro bya peteroli kuko ari imbogamizi ikomeye ubukungu bw’u Rwanda buhura nayo, yakomeje avuga ko n’ubwo abaturage bakeka ko iki kibazo kitabagiraho ingaruka, ariko ko iyo ibiciro byazamutse bihungabanya igiciro cy’ibintu byose ku isoko.
Uretse kuba u Rwanda ruteganya ko ubukungu bwarwo buzazamuka kuri 7.5% muri uyu mwaka, mu mwaka wa 2017% mu mwaka wa 2017 biteganyijwe ko buzaba buzamuka ku kigero cya 7.7 ibi bikazashoboka hashyirwa ingufu mu buhinzi bwa kijyambere dore ko ubwa gakondo butanga umusaruro udashimishije.
Rugwabiza yavuze ko kuba kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2012 umusaruro uturuka mu buhinzi mu Rwanda warikubye kabiri ari kimwe mu bishimishije bizatuma ubukungu buzamuka cyane muri uyu mwaka.
Icyegeranyo cya Banki y’Isi, ku bukungu gifasha Leta kurebera hamwe ibyo bamaze kugeraho no kureba uko ingamba yihaye zigenda zishyirwa mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO