Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2015, ivuga ko hashingiwe kuri iryo zamuka ry’ubukungu, ubukene mu Rwanda buzagabanuka bukava kuri 63% nk’ uko buheruka kubarurwa mu 2011, bukagera kuri 54% mu 2016, bitewe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe bazaba bamaze kuvanwa munsi y’umurongo w’ubukene.
Mu 2013, ubukungu bw’ u Rwanda bwazamutse cyane buvuye kuri 4.7%, umubare uri hasi cyane ubukungu bw’u Rwanda bwagezeho kuva mu 2003, bugera kuri 7.0% mu 2014.
Ibikenerwa na Guverinoma n’abikorera na byo byagize uruhare mu kuzanzamuka k’ubukungu, kuko habayeho gutera imbere k’urwego rwa serivisi.
Impuguke mu by’ubukungu, Yoichiro Ishihara, wanayoboye itsinda ryatunganyije iyi raporo, yavuze ko guhagarara neza kw’ifaranga ry’igihugu byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Uburyo banki zitanga amafaranga na bwo bumaze gusubira ku rwego rumwe na mbere y’uko bimwe mu bihugu bihagarika inkunga zabyo ku Rwanda.
Mu gusesengura ingaruka ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kugira ku bukungu bw’u Rwanda, iyi raporo ivuga ko nta kibazo gikomeye cyitezwe haba ku gaciro cy’ifaranga no ku byinjizwa mu gihugu.
Ibiciro by’ubwikorezi byagabanutseho 4%, byanagabanyije igiciro ku isoko muri rusange (Consumer Price Index, CPI).
Ku kwinjiza mu gihugu ibikomoka ku ngufu, ibiciro byatangiye kugabanuka ku buryo bugaragara guhera mu Gushyingo 2014, byatumye n’agaciro k’ibyinjizwa mu gihugu kagabanuka hagati ya 20-40% kugeza muri Mata 2015.
Nk’ uko iyi raporo ikomeza ibivuga, kugira ngo u Rwanda rugere ku izamuka ry’ubukungu rifatika, ishoramari ry’igihe kiringaniye ni ingenzi.
N’ ubwo ingano y’ishoramari ry’imbere mu Rwanda ringana na 24% riri hejuru y’iriteganywa mu bihugu bifite ubukungu buringaniye, buracyaterwa inkunga cyane n’amahanga harimo n’imfashanyo.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk avuga ko ari ngombwa ko habaho uburyo bwo gushaka amafaranga mu gihugu no hanze yacyo.
Yakomeje agira ati “Ukwitanga kw’ abakozi no gushora imari mu gihugu kw’ abashoramari bo hanze, ni hamwe mu haturuka ubwo bushobozi, nk’uko byakomeje kwiyongera mu myaka myinshi ishize.”
Iterambere mu rwego rw’imari mu Rwanda ni ingenzi cyane mu iterambere ku bw’impamvu zirimo ko urwego rw’imari rugira uruhare mu kuzamura ubukungu mu mafaranga yinjizwa binyuze mu kongera uko serivisi z’imari zigera ku baturage.
Harimo kandi ko urwego rw’imari rutanga amahirwe ku myenda yo mu gihugu na mpuzamahanga kimwe no kugera ku isoko mpuzamahanga ry’imari n’imigabane.
Mu gihe amabanki akiriyo soko nini y’imari mu Rwanda, ishoramari ry’izi banki rizitirwa cyane n’ubushobozi bwazo, bijyanye n’amafaranga abitswamo by’igihe gito.
Impuguke mu by’ imari, Gunhild Berg yagize ati “Mu gihe urwego rw’imari rugifite imbogamizi y’ubushobozi mu gutanga amafaranga y’igihe kirekire, abashoramari boi mu gihugu, mu karere na mpuzamahanga nk’ibigo bitanga imperekeza n’ubwisungane ni bimwe mu bishobora kwitabazwa mu gushora imari mu mishinga y’ igihe kirekire.”



















TANGA IGITEKEREZO