Iki kegeranyo kigaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2015 umusaruro mbumbe w’ibikorerwa imbere mu gihugu wiyongereyeho 0, 9% ugereranyije n’umwaka ushize. Umwaka ushize ikigereranyo cy’ibiciro ku isoko cyanganaga na 1. 314.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cya 2015 bingana 1.414.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ariko ugereranyije igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014 ndetse n’icya mbere cya 2015, hagabanutseho 0.6% kuko mu gihembwe cya mbere cya 2014 uyu musaruro wari ku kigereranyo cya 8.3% naho mu gihembwe cya mbere cya 2015 wagabanyutseho 0,6% ugera kuri 7,6%.
Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangarije itangazamakuru ko barengeje igipimo bari bihaye kugeraho mu gihembwe cya kabiri cya 2015.
Yagize ati: “ Ikigaragara gishimishije, ni uko twateganyaga ko uyu mwaka dukurikije ibibazo bihari, twagombaga kuzamuka kugera kuri 6.5%, none twazamutseho 7%, biduha icyizere ko ya target (intego) twari twashyizeho, tuzanayirenga.”
Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare kandi yerekana ko zimwe mu nzego z’ubukungu bw’igihugu zazamuye umusaruro wazo. Umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 5% ukagira uruhare rwa 33% mu bukungu bw’igihugu, naho uw’ inganda wazamutseho 10% ukaba unafite uruhare rungana na 14% mu bukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO