Umuntu yishyura akoresheje ikarita inyuzwa mu byuma biba biri mu modoka mu rwego rwo kugendana n’iterambere Isi igezeho. Ni uburyo bwiswe Tap&Go byemezwa ko buzafasha byinshi muri gahunda yo kunoza ingendo.
Umuyobozi mukuru wa sosiyete AC Group,Patrick Buchana, avuga ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa ku mugaragaro buzafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Nyuma y’isuzuma, Buchana avuga ko ubu buryo bwatanze icyizere, ati " Kuri ubu twatangiye gukoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikarita mu ma bisi yatoranyijwe kandi byatanze umusaruro mwiza.”
Patrick avuga ko ubu buryo buzafasha abafite imodoka kwishyuza kandi buzajya bwerekana aho imodoka iherereye, umuvuduko iri kugenderaho ndetse bunatange amakuru y’abagenzi bayirimo.
Umuyobozi w’urwego rushinzwe ingendo mu RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko ubu buryo buje kunoza imikorere y’ubwikorezi mu Rwanda, gutuma serivisi irushaho gutanganwa ubunyamwuga.
Sosiyete y’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, KBS, ni yo yabaye iya mbere mu kugura ubu buryo bwa Tap&Go.
Umuyobozi KBS, Charles Ngarambe, ashimangira ko gukoresha Tap&Go bizatuma babasha gusuzuma imikorere y’abakozi ndeste ko bizaganya umwanya abagenzi bamaraga batonze umurongo bategereje guhabwa amatike asanzwe bajyaga bakoresha.
Abagenzi bazajya bashyira amafaranga ku makarita yabo bakoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money ndetse n’ahaba hari abantu bagurisha umuriro (cash power agents).
Ushyize amafaranga kuri aya makarita nta yandi arengaho acibwa; ikindi kandi amafaranga ye aba afite umutekano uhambaye.
Uyu mushinga wa wa sosiyete ya AC Group watewe inkunga na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.



















TANGA IGITEKEREZO