00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: U Rwanda ni rwo rufite abashomeri bake muri Afurika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 01:58
Yasuwe :

Imibare y’umuryango Good Governance Africa (GGA) yakusanyijwe mu 2014, igaragaza ko 7 ku 1000 mu rubyiruko rw’u Rwanda aribo gusa badafite akazi, naho Mauritania , Lesotho na Afurika y’Epfo akaba ari byo bifite abashomeri benshi muri Afurika.
GGA yerekana ko u Rwanda rufite ubushomeri mu rubyiruko ruri ku kigero cya 0.7% rugakurikirwa na Benin na Guinea byose bifite 1.7%.
Uwo muryango uvuga ko wagendeye ku mibare wahawe na Leta ya Afurika y’Epfo n’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo. (…)

Imibare y’umuryango Good Governance Africa (GGA) yakusanyijwe mu 2014, igaragaza ko 7 ku 1000 mu rubyiruko rw’u Rwanda aribo gusa badafite akazi, naho Mauritania , Lesotho na Afurika y’Epfo akaba ari byo bifite abashomeri benshi muri Afurika.

GGA yerekana ko u Rwanda rufite ubushomeri mu rubyiruko ruri ku kigero cya 0.7% rugakurikirwa na Benin na Guinea byose bifite 1.7%.

Uwo muryango uvuga ko wagendeye ku mibare wahawe na Leta ya Afurika y’Epfo n’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) yo mu 2012, igaragaza ko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 24 abafite akazi ari 63.7% naho 37.3 % ari abashomeri.

Urubyiruko rw'u Rwanda rukangurirwa kwihangira imirimo

Iyo mibare ya NISR yerekana ko abantu 9 mu 10 bari hagati y’imyaka 30 na 35 bafite akazi, ubushomeri mu cyaro cy’u Rwanda bukaba ku kigero cya 3% naho mu Mijyi bukaba ku 9%.

GGA yerekana ko u Rwanda rufite ubushomeri mu rubyiruko ruri ku kigero cya 0.7% rugakurikirwa na Benin na Guinea byose bifite 1.7%.

Uwo muryango uvuga ko wagendeye ku mibare wahawe na Leta ya Afurika y’Epfo n’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo.

Mu gihe ubwo bushakashatsi bwemeza ko nta kibazo cy’ubushomeri kiri mu Rwanda,
Leta y’u Rwanda yo yagaragaje ko kiyihangayikishije ishyiraho gahunda zitandukanye zo guhanga imirimo no guteza imbere abikorera ku giti cyabo. Nyinshi muri izo gahunda ziracyashyirwa mu bikorwa .

Guverinoma isaba urubyiruko kudatega amaboko, rukihangira imirimo ijyanye n’ibiboneka aho batuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages