Nyuma yo kwiyambura ubuvumvu bwa gakondo, bakitabira ubwa kijyambere, umusaruro watumye bashobora kugira byinshi bageraho birimo no kwiyubakira neza.
Umuturage wo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi Faustin Munyakazi atangaza ko yiyubakiye inzu nziza abikesheje ubworozi bw’inzuki. Yagize ati “mbere twakoraga ubuvumvu budasobanutse twangiza Pariki, dushakamo ibiti byo kuboha imitiba bamwe banahigamo. Kuri ubu dukoresha imitiba ya kizungu n’isanzwe ariko hatangijwe Pariki. Kuba dukorera muri koperative byatumye ntera imbere n’umuryango wanjye, niyubakira inzu nkoresheje amafaranga asaga miliyoni n’igice navanye mu buvumvu.”
Iki gikorwa agikesha umusaruro w’inkunga ya RDB ingana na 5% ava mu bukerarugendo asaranganywa ibikorwa by’abaturiye za Pariki, mu rwego rwo kubafasha muri za koperative zitandukanye bakava mu bikorwa byo kwangiza Pariki.
Avuga ko ubworozi bw’inzuki yabutangiye afite inyaka icyenda arebera ku mubyeyi we. None kuri ubu afite imyaka 39 abona ko uko bakoraga ubuvumvu bitandukanye, ko ubu ari bwo abanamo inyungu anabasha gutunga umuryango we w’abana batanu.
Ikibazo izi koperative zifite ni uko zitarabona icyangombwa cy’ubuziranenge, bizera ko nikiboneka bazarushaho kongera umusaruro uhangana ku masoko mpuzamahanga, bikazamura imibereho y’abagize koperative.



















TANGA IGITEKEREZO