Nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hashinzwe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), gihabwa inshingano zo gukusanya imisoro n’amahoro biva mu bakora ibikorwa bibyara inyungu hagamijwe kubaka u Rwanda.
Mu myaka 25 ishize RRA ishinzwe, habayemo impinduka nyinshi uhereye no ku mafaranga akusanywa yiyongereye ku kigero cyo hejuru. Umwaka wa mbere hakusanyijwe gusa miliyari 68 Frw, hakusanywa asaga miliyari 2000 Frw ku mwaka.
Gicumbi ni kamwe mu turere dukataje mu kwishyura umusoro no kubona ku byiza byo kuwishyura. Mu 2022 Gicumbi yabashije kwinjiza imisoro ingana na miliyari 7.4 Frw.
Izi mpinduka mu ikusanyamisoro zagendanye n’impinduka mu iterambere kuko igihugu cyahise gitangira gutanga ingengo y’imari igaragara mu kwagura ibikorwa binyuranye by’iterambere wa musoro ukagarukira abaturage.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Gafite amateka yihariye mu buzima bw’Abanyarwanda cyane ko kabaye igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Umusaruro w’imisoro urigaragaza i Gicumbi
Gicumbi ifite ubuso bungana na kilometero kare 829. Ni Akarere kagizwe n’imirenge 21, utugari 109, imidugudu 630 kagaturwa n’abaturage 460.756.
Iyo winjiye muri Gicumbi wakirwa n’iterambere ry’inzu nziza zirimo kuhubakwa z’ibigo bitandukanye byahagabye amashami mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu myaka yashize, uwashakaga kuva i Gicumbi agana mu Mutara (Nyagatare y’ubu) cyangwa Musanze byamusabaga guca i Kigali mu rugendo rurerure cyane kubera imihanda itari myiza, iyo atabishoboraga ubwo yahitagamo kumara igihe kirekire mu nzira ivunanye.
Ubu siko bimeze, ibintu byarahindutse ! Kuva i Gicumbi ugana i Nyagatare ni amasaha make kubera umuhanda mushya Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare uri gushyirwamo kaburimbo.
Gicumbi-Gatsibo-Nyagatare ni rumwe mu ngendo ziryoheye ijisho ku bakunda ibidukikije kimeza mu Rwanda kuko ugenda usa n’umanuka imisozi myiza cyane wegera ibibaya bya Gatsibo, ugana imirambi ya Nyagatare n’isura y’igitaka, imiterere bigenda bihinduka mu maso yawe.
Kuhatembera ni ukuruhura umutwe no kwirebera uko u Rwanda rugenda ruhinduka mu maso y’urusura.

Dusubiye inyuma gato, Gicumbi, ni umujyi witeje imbere mu bijyanye n’ubuzima bwiza bw’abatuye aka karere.
Uretse kuba harubatswe ibitaro bya Byumba, hari n’imihanda y’imigenderano irimo gushyirwamo kaburimbo n’ibindi.
Ucyinjira mu Mujyi kandi ubona Ibiro byiza bishya by’akarere, Ibiro bya Polisi, Hotel Urumuri n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitandukanye.
Ni akarere kandi karimo amashuri menshi, ay’inshuke 153, abanza 124, ayisumbuye 100, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 23 ndetse na Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB).
Gicumbi igira amacumbi ku bayisuye. Hotel Urumuri iteye ku buryo bwihariye butanga umutuzo n’ikaze ku buryo uharaye yifuza kuhagaruka n’andi mahoteli anyuranye yamaze kubakwa muri uyu mujyi.
Bigendanye n’ibikorwa by’amateka bihari aka karere nako kari mu bishobora gukurura ba mukerarugendo uhereye ku kiyaga cya Muhazi, ukagera ku Mulindi w’intwari ahari kubakwa ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda.
Ibi bituma ibikorwa remezo nk’imihanda, ibitaro bigezweho n’ibindi bikomeza gushyirwamo imbaraga utibagiwe n’umupaka ukomeye wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ukaba andi mahirwe akomeye ku bikorera.
Ni Akarere ka mbere mu kugira umukamo mwinshi
Nibura 64% by’abatuye Gicumbi batunze inka. Ni ibintu byongereye umukamo w’Akarere aho kuri ubu Gicumbi igira litiro 101.700 buri munsi uvuye kuri litiro 19.700 mu 2012.
Ni umukamo kuri ubu ufite ishingiro kuko muri aka Karere habarizwamo inka 88,569 kandi zitanga umusaruro ushimishije.
Muri aka Karere hubatswemo amakusanyirizo atunganya amata 20, uruganda ruto rwubatswe na Blessed Dairies n’ibindi bitandukanye.
Kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeza ko aborozi bamaze gukusanya asaga miliyoni 400 Frw yakwifashishwa mu kubaka uruganda rutunganya amata mu gihe baba babonye umuterankunga.
Ubusanzwe akarere ka Gicumbi gakungahaye ku buhinzi bw’ibigori, ingano, ibishyimbo n’icyayi.
Kugeza ubu ubuhinzi bw’icyayi muri aka Karere buri gutera imbere aho buri mwaka habarirwa umusaruro wa toni 4,000 mu gihe n’uruganda rukomeye rw’icyayi Mulindi Tea Factory rweguriwe abaturage 100%.
Iterambere kandi ntiryasize imibereho myiza y’abaturage muri Gicumbi. Kuri ubu abaturage batagiraga amazi bahawe amazi meza ku buryo 87% bafite amazi meza. Amashanyarazi nayo yagejejwe ku baturage ku kigero cya 57%.

















Amafoto: Shumbusho Djasiri





Ibitekerezo 0