Ingabire ufite umwana umwe ariko nta mugabo, yavuze ko atumva impamvu abakobwa bamwe bumva ko bazabaho babeshejweho n’amafaranga bahabwa n’abagabo (kwicuruza), cyane ko ingaruka zivamo ari ukwanduriramo ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Kuri uyu wa Gatanu, ikinyamakuru IGIHE cyasanze Ingabire mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, aho yari ari muhango wo gutangiza gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire.
Ingabire uvuka mu karere ka Rwamagana, mu mwaka wa 2017 afashijwe n’umushinga Gikuriro, yahurijwe hamwe n’abandi bagenzi be, bashishikarizwa gahunda yo kuzigama no kubika bike bafite, bahereye ku mafaranga 2000 ku cyumweru.
Muri iki kiganiro, Ingabire yagize ati “Icyo gihe badushishikariza kwizigama, nacuruzaga Inkoko muri Nyabugogo, ariko mfite igishoro gike, nakoreraga mu muhanda nkirirwa nirukankana na DASSO, baraje badushishikariza kugurizanya no kwizigama mu matsinda”.
“Nagiye mu itsinda ryitwa ‘Itetero’ mbasha kwizigama nk’amezi agera kuri 6, banguriza ibihumbi 60 nongera igishoro, umwaka wa mbere urangiye naguzemo ikibanza muri Nyabugogo cyo kujya ncururizamo Inkoko, ubu navuye mu muhanda.”
Akomeza agira ati “Nakomeje kujya mu matsinda menshi, itsinda rindi naho nagabanyemo ibihumbi 120, ngura ikibanza i Rwamagana, ubu Agahozo Shalom Youth Village, barimo kungereka miliyoni 7, muri uyu mwaka wa 2018 twagabanye nabwo amafaranga miliyoni 2.6, bampaye agera ku bihumbi 150.”
Ingabire yavuze ko iyo abaze amafaranga abona ku kwezi yavanyemo ibyo akeneye byose, atabura ibihumbi 30.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere, Imari n'Ubukungu mu karere ka Nyarugenge, Nsabimana Vedaste, yabwiye abaturage ko kwizigama ari igikorwa cy’ingenzi, kuko kigoboka uwazigamye iyo ageze mu zabukuru.
Yagize ati “Umuntu ukuze ni we ubu wakubwira ko ibyo yashoboraga gukora afite imyaka 20 cyangwa 30, ubu adashobora kubikora. Iyo ukiri muto uba ubasha gukora ibyo ushatse byose, aho ushaka kugera ukahagera, ariko uko imyaka igenda izamuka niko izabukuru zigenda zigufata”.
Muremangingo René ukuriye umushinga Gikuriro mu karere ka Nyarugenge, ari na wo ufasha aba baturage kujya mu matsinda yo kwizigamira, yavuze ko mu karere kose hari amatsinda 264, muri aya matsinda hakaba harimo miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yavuze ko bagitangira kubwira abantu kwizigamira, bamwe babwirwaga kuzigama amafaranga 50 ntibabyumve, ariko ubu ngo nibo basigaye bagabana ku buryo umwe yabona nk’ibihumbi 150 Frw.
Gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire bwiswe ‘Ejo Heza’ iri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere. Yatangijwe ku mugaragaro ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16.
‘Ejo Heza’ ni gahunda y’igihe kirekire iha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro.







Ibitekerezo 0