Binyuze mu cyo rwise “Agrireaserch Unguka”, urubyiruko rwatangiye ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bishingiye kw’isoko, cyahinyuje iyi myumvire.
Binyuze mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga ritandukanye rifasha gukora ubuhinzi bwa kijyambere buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, uru rubyiruko rwihuje rumaze no kwegukana ibikombe by’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bitandukanye.
Kuri ubu, uru rubyiruko ruherutse gushyira ahagaragara santere ya mbere mu Rwanda ihuza ubushakashatsi n’ubushabitsi no guhanga udushya bibungabunga ubutaka ndetse no gusigasira no gufata neza umusaruro, iyo rwise mu rurimi rw’Icyongereza “Agricultural Green Research and Innovation Park Initiative (AGRIPI)”.
Usanase Abdu washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Agrireasearch Unguka, yagize ati “Ni ihuriro twatangiye rigomba kuba igicumbi cy’udushya duteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda no hanze yarwo”.
Umuyobozi Mukuru wa AGRIPI, Nsengiyumva Samuel abajijwe ku by’iri huriro, yavuze ko ibisubizo birambye bizafasha abahinzi kongera umusaruro no kurinda iyangirika ryawo. Ati “Ni ukugira ngo tuzabe tukibasha kwihaza mu biribwa mu 2050.’’
Yavuze iki gitekerezo bakigize bashaka santere ihuza abashakashatsi, abahinzi, ba rwiyemezamirimo, kaminuza n’ibigo bya leta byose bikubiye mu cyitwa “Public Private Academic Partnership”.
Nsengiyumva yemeza ko bamaze gukora ubushakashatsi ku kamaro k’ubuhinzi bubungabunga ubutaka ku bihingwa birimo, ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori harebwa uburyo bwo gusubirana umwimerere w’ubutaka hongerwa n’umusaruro mu buryo burambye.
Hari n’ubushakashatsi buri gukorwa kandi ku bijyanye n’amoko atandukanye y’ifumbire z’imborera ndetse n’akorwa hifashishijwe iminyorogoto.
Abatangiye guhugurwa bazahabwa amasomo y’igihe cy’amezi atandatu azabafasha kwagura imishinga yabo babifashijweho n’abatoza bafite ubunararibonye mu bigendanye no gufasha imishinga y’urubyiruko ndetse n’ubuhinzi burambye bubungabunga ubutaka.
Muri iki gihe cy’amezi atandatu, uru rubyiruko kandi ruzahuzwa n’ibigo by’imari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo rutangire ishyira mu bikorwa ry’imishinga yabo. Buri wese azahabwa miliyoni 1 Frw yo gutangira umushinga we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!