Ese uretse kubasha gufasha imenyekanishamusoro, ubundi inyungu yo gukoresha utumashini twa EBM neza ku mucuruzi nyirizina, iba ari iyihe? Uretse n’inyungu, gukoresha EBM neza bishobora kugira, kutayikoresha ubwabyo byo bifite ingaruka ki?
Iki ni ikintu umucuruzi wese cyangwa se n’undi ugira aho ahurira wenda akanumva bimushishikaje kubimenya yibaza iyo yumvishe havugwa utumashini dukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umusoro “Electronic Billing Machine (EBM).
Mu Rwanda, kugeza ubu abantu ibihumbi 10 bose bishyura umusoro ku nyungu (TVA/ VAT), bagomba kuba batangiye gukoresha EBM bidasubirwaho, mbere ya 31 Werurwe 2014. Kugeza ubu abagera ku 2000 bonyine nibo bamaze gutangira kwitabira gukoresha EBM.
Mu gushaka gusobanukirwa neza n’imikorere ya turiya tumashini, n’icyo tumaze, ndetse n’ingaruka zo kutadukoresha cyangwa kudukoresha nabi (gushaka kudukoresha ariko ntiwimariremo), IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Aimable Kimenyi, inzobere mu icungamutungo rikoreshejwe ikoranabuhanga, maze adusobanurira byimazeyo, we nk’umuntu ufite aho ahuriye nabyo cyane.
Aimable Kimenyi ni umuyobozi w’ikigo kigenga cy’ikoranabuhanga, Algorithm Inc, gikora porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu icungamutungo n’ibaruramari, akaba inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu icungamutungo, ndetse akaba yaranize ibijyanye n’imibare n’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Montreal muri Canada.
Dore ikiganiro nyirizina na Kimenyi asobanura byimbitse ku mikorere ya EBM:
Dusobanurire muri make Algorithm Inc n’icyo mukora
Kimenyi: Algorithm ni ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyashinzwe mu 2007. Ibyo dukora; dushushanya, tukandika, tukagenzura, tukanagurisha software yitwa ‘Ishyiga’ yifashishwa n’abacuruzi mu kumenya amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwabo buri segonda, harimo nko kumenya ibiri mu bubiko, ibigiye kurenza igihe (expiration), ibyacurujwe, ibikenewe kurangurwa, amafaranga yarangujwe, ayacurujwe, ayungutswe, ndetse noneho agashya kuri ubu ni imenyekanisha ry’imisoro.
Ishyiga mukora ubwo rihurira he n’ikoranabuhanga no gucuruza?
Kimenyi: Ishyiga twarikuye ku ijambo rya Gihanga nk’ishyiga risanzwe nyine. Ubundi amashyiga urabizi aba agomba kuba atatu kugira ngo uteke bishye. Ntaho bihuriye n’igikoresho cyo mu gikoni mu bifatika, ahubwo ni ugushingira ku buryo ubundi amashyiga uko ari atatu ashyigikirana kugira ngo hagerwe ku ntego imwe.
N’abatugana bakunda kubyibazaho, ariko ishyiga rya mbere ni twe n’ikoranabuhanga tuzana, irya kabiri ni umucuruzi uzana ibitekerezo bye n’ibikoresho bizakenerwa, irya gatatu ni abakora muri ubwo bucuruzi.
Haba hagomba kubaho guhuriza ku ntego imwe hagati y’abo bombi uko ari batatu nkuko n’amashyiga ashyigikirana ari atatu. Kandi nkuko babivuga mu gisakuzo cy’Ikinyarwanda, ‘Havamo umwe twashira’. Nka Algorithm ntitugurisha Ishyiga nka software, ahubwo tugurisha uko gushyigikirana.
Ishyiga rihuriye he na EBM, rikorana rite na Rwanda Revenue Authority?
Kimenyi: Twakoranye n’ikipe ya EBM igihe kirenga amezi atatu duhuza ihererekanyamakuru hagati y’Ishyiga na SDC mu buryo bw’ubuziranenge, bivuga ko iyo ufite ikoranabuhanga ryacu buri gicuruzwa ugurishije gihita kimenywa na Rwanda Revenue, niyo bakiguruje (Bakigaruye mu iduka) nabwo amakuru ahita agenda. Ibi ni byiza kuko bitanga umutuzo, nk’iyo hagiye gukorwa igenzura, amakuru basanze muri software basanga ari nayo bafite muri Rwanda Revenue, bityo gukoresha Ishyiga neza bikaba bikurinze ibihano nk’umucuruzi.
Ubundi inyungu y’ukuri ku mucuruzi n’umukiriya, mu gukoresha EBM uretse gufasha ibijyanye na Rwanda Revenue byonyine ni iyihe?
Kimenyi: Ku mucuruzi, igihe cyaje ni icyo guhinduka, kuko iyo urebye ibyo umucuruzi yatakazaga akorera mu buryo busanzwe; ibintu byose bikorwa n’umutwe gusa n’intoki, byari byinshi cyane, aho wasangaga yibwa ntabimenye, ananirwa cyane, igihombo kidasobanutse, kutabonera amakuru ku gihe, n’ibindi byinshi.
By’ukuri iri koranabuhanga rya EBM icyo riza kumarira abacuruzi cyane, ni uko riri bubafashe gushyira ibintu byabo ku murongo, nta bya bintu byo gukorera mu kavuyo utamenya ibyo ubitse, ibyacurujwe, ibisigaye mu bubiko, mbega gutunga EBM ni nko gutunga abacungamutungo benshi kandi babikora neza bataguhenze.
Ingaruka zo kutitabira EBM zo ni izihe uretse ibihano?
Kimenyi: Ntakubeshye uretse inyungu nyinshi zishingiye ku ikoreshwa rya EBM, utazabasha kubyumva ngo abyitabire azahura n’ingaruka zikomeye kuko niba RRA iri ku murongo, wowe nk’umucuruzi ukorana nayo bya buri munsi ntube ku murongo ntibizakorohera, kuko ntabwo RRA izemera gusubira mu kavuyo kugira ngo ishimishe umuntu umwe.
Ndakeka ari igihe cyo gutera imbere ku gihugu n’abaturage bacyo ubwabo, kuko nta gihugu cyateye imbere kidakoresheje ikoranabuhanga, kandi uko ikoranabuhanga rigera ku muturage usanzwe agatera imbere, ni nako igihugu nacyo kiba gitera imbere, kandi igihugu ni gitera imbere n’umucuruzi azajya abona ibicuzwa bye vuba bicuruzwe vuba, nawe atere imbere vuba.
Kandi erega uretse n’ibihano, tuvuge niba nk’umucuruzi uvuze uti reka hagire bimwe nkora mu buryo Rwanda Revenue ngira ibyo nyereka n’ibyo nyihisha, uramutse ugize utya bikagukundira, ni hahandi wajya ukomeza gusanga ibintu bitagiye ku murongo neza ukagira umusoro wishyura, ukagira ibyo wibwa wanze gushyira muri systeme neza, mbega usanga waba wiyongerera umurimo ugoye wo kuvuga ukuri kw’igice no kubeshya, kandi wakabaye ugendera mu nzira imwe igorortse ukamenya ko ibintu byawe bishyizwe ku murongo.
Ubona imbogamizi zishobora kubangamira ikoreshwa rya EBM ari nk’izihe?
Kimenyi: Imyumvire niyo yonyine ibangamye no kugeza ubu, kuko abantu benshi barabibwirwa bakibwira ko biziyeho kubabangamira, ariko ntibabanze ngo batekereze barebe inyungu babifitemo ko ziruta kubirwanya.
Umuco nyarwanda hari byinshi byiza ufite, ariko njya mbona hari aho utudindiza bitari ngombwa, ugasanga dukunda kutitabira ibintu bishya vuba, twibwira tuti reka tubanze turore uko bizagendekera ababyitabiriye.
Ikindi ni uko hatari aho Rwanda Revenue ihurira n’umucuruzi nyirizina ngo babwizanye ukuri ku mikorere ikwiye, ugasanga umucuruzi akeneye ko we na RRA bahura bagacoca ibintu neza, ariko akamera nk’aho ayitinya, RRA yabahamagaza ugasanga aho kwiyizira ubwabo bohereje ba Kontabure babo, ubundi bo ugasanga bahora bivugira ko batanze gusora, ahubwo ko uburyo bwashyizweho bwo gusoreshwa budashoboka, nyamara ntibaze ngo babisabe bivugweho nyine.
Nkawe ufite n’uruhare runini mu gukora porogaramu zifashishwa na EBM, ni gute ubona EBM yakitabiriwe ikanakoreshwa neza?
Kimenyi: Abacuruzi bakomeye, ndetse n’abashaka gukomera, birazwi ko bagira ibanga ryabo ry’ubucuruzi ryihariye. Ntabwo EBM zije gukuraho iryo banga, kuko rinavuyeho igihugu cyahita gihomba. Ahubwo bije kubongerera ingufu.
Ubu buryo rero njyewe ndabona ko ari ubuje kongeramo ingufu bityo abacuruzi bakaba bagomba kongera mu mikorere yabo ikoranabuhanga kuko aho tugana nta buryo bwo kuryirinda. Utazajyana naryo rizamwigizayo.
Niba batamenyereye kurikoresha, bashake umwe mu bakozi uryumva kuko bashobora guhomba baramutse birengagije ikoranabuhanga, kuko ryo ritigiramo hagati. Niba Atari zeru aba ari rimwe nta bintu by’igice, rwose ntawe uryitabira igice ngo asigaze ikindi.
Ubundi ingaruka ziri mu kutitabira iri EBM ni izihe by’ukuri?
Kimenyi: Ni mbi cyane kuko ibihano biriho birakomeye. Utazitabira gukoresha EBM, ndetse n’uzayikoresha ayivangira agashaka kugira ibyo yihishira ku ruhande, azahabwa ibihano bitoroshye kwihanganira ku buryo bamwe bashobora kwisanga bahombye bagafunga ubucuruzi bwabo kandi mu byukuri ubundi biroroshye cyane kubahiriza amabwiriza. neza
Amande acibwa umucuruzi wasanzwe adakoresha EBM cyangwa atayikoresha neza, biva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri 20.
Kimenyi asoza avuga ko hategurwa ikiganiro n’abacuruzi babyifuza muri Hotel Lemigo, aho Algorithm izahura nabo ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2014, bakungurana inama ndetse bagasobanurirwa byimbitse ibijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM mu gucunga umutungo, mu ibaruramari, ndetse n’imenyekanishamusoro.


















TANGA IGITEKEREZO