Uko u Rwanda rutera imbere ni nako ibintu byinshi bigenda bihinduka; mu myaka nk’itanu ishize inyubako zinywerebwamo ikawa zari mbarwa yewe n’abayinywaga bari biganjemo abanyamahanga.
Kuri ubu iyo utembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga aho bacururiza hagenda hiyongera kandi bigaragara ko abantu bahagana bagenda barushaho kwiyongera mu ngero zinyuranye.
Igishimishije ni uko ahantu habanje gucururizwa ikawa mu Rwanda harimo za Boubon Coffee eshatu; iyo ku cyicaro gikuru cya MTN i Nyarutarama, iyo ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’iyo mu Mujyi rwagati mu nyubako ya UTC, n’ahandi hagikora kandi neza kurusha uko hatangiye.
Ikindi ni uko ubu no hirya no hino mu Ntara naho hagenda hagaragara inyubako zo kunywerebwamo ikawa, ku buryo uyu muco utakigaragara cyane nk’uw’abanyamujyi gusa. Urugero ni nko mu Mujyi wa Muhanga, mu mujyi wa Huye i Butare, mu mujyi wa Musanze na za Rubavu n’ahandi; aha hose ukaba ushobora kuhasanga ahanywerebwa ikawa.
Ibi bishimangira ko mu gutera imbere Abanyarwanda bagenda barushaho kuvumbura ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda yagiye ihesha ishema igihugu, ikacyinjiriza amadovize bitewe n’uko yabaye indashyikirwa mu buryohe ku isoko mpuzamahanga.
Dore hamwe mu hantu ubu hagezweho mu gucuruza ikawa y’u Rwanda:
1. Shokola Lite Cafe &Restaurant, Kacyiru mu mujyi wa Kigali
Iyi iherereye mu nyubako ya Prester House. Ni mu nyubako iteganye na Top Towe Hotel i buryo bw’ahahoze American Club. Ni ahantu heza huje imitako ya gihanzi kuko hari n’isomero. Ushobora gufatira amafunguro ariko unasoma ku ikawa waguwe neza mu mahuheza yaho.
2. Aromas Coffee, i Remera
Aha ni muri igorofa ya mbere mu nyubako nziza yitegeye umuhanda mu bice bya Remera. Uhasanga ikawa iryoshye n’amafunguro ku biciro bihendutse, ahantu heza hatatse neza kandi habereye gusohokera. Bakora buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa yine n’igice z’ijoro (6am – 10:30pm) kandi batanga serivise zinogera abazigana by’umwihariko abashaka ikawa y’umwimerere yuje uburyohe.
3. Blues Cafe, mu Mujyi wa Kigali rwagati
Hamaze kumenyerwa n’abantu benshi nk’ahantu heza kandi hahora hagezweho mu Mujyi wa Kigali wagana ushaka kunywera ikawa mu mujyi rwagati wa Kigali ni mu nyubako ya La Bonne Adresse hafi ya Roind-Point uzenguruka uciye UTC, Centenary House na Pension Plaza. Haba amafunguro meza aherekejwe na salade nziza ndetse na connection ya internet inyaruka.
4. Bourbon Coffee, Muri Union Trade (UTC)
Ni hamwe mu ha mbere hacurujwe ikawa, kandi n’ubu haracyari ku isonga mu hantu heza ushobora kujya ukurikiranye uburyohe n’umwimerere w’ikawa y’u Rwanda. Hasohokera abantu b’ingeri nyinshi ariko harisanzuye ku buryo ushobora kuhagirira ibihe byoza uganira n’uwo mwahahaniye gahunda mufata ikawa. Habarizwa n’ibindi binyobwa, za ice-cream n’ibindi.
5. Bourbon Coffee, Muri Kigali City Tower (KCT)
Hafunguwe vuba, ariko niba utarahajya ngo uhanywere ikawa waracikanywe. Ni heza kandi hagezweho mu hantu hanywerebwa ikawa mu mujyi wa Kigali.
6. Bourbon Coffee, Ku cyicaro gikuru cya MTN i Nyarutarama
Iyo wicaye hanze, uba witegeye uburanga bw’imisozi n’inyubako za Kigali, uryoherwa n’ikawa ushobora no gufata amafunguro ku giciro cyiza. Hari na connection ya Internet yihuta ku buntu kandi haratuje.
7. Bourbon Coffee, Ku kibuga cy’indege kanombe
8. Brioche, Kacyiru
Aha ni Kacyiru, ariko hakagira amashami abiri, rimwe ryo muri Gacuriro n’irindi ryo mu Mujyi. Hazwi cyane ku kugira amakeke meza aryoshye hamwe na za shokora byose biri ku biciro byo hasi. Ni hamwe mu hantu hasigaye hahurira abantu benshi baje gushaka ikawa.
9. Camelia Tea House, mu Mujyi wa Kigali
Hateganye na KCB iri mu mujyi wa Kigali. Ni heza, haratuje kandi habereye kuruhukira unywa agakawa. Kera hakunze kujya hagendwa n’abazungu n’abanyamahanga cyane, ariko kuri ubu uhasanga abantu b’ingeri zinyuranye. Uretse kuhanywera ikawa, kuri Camelia Tea House hazwiho kugira amoko anyuranye y’inyama kandi ku giciro gito. Uri hanze aba yitegeye umuhanda aho arangazwa n’urujya n’uruza rw’abantu mu muhanda.
10. Ebenezer Café Resto, mu Mujyi wa Kigali
Ebenezer Café Resto iherereye mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge, hejuru mu muturirwa wa gatatu. Uhasanga ibyo kunywa bitandukanye birimo n’ikawa y’u Rwanda . banategura amafunguro anyuranye meza, aryoshye aboneka kuva saa sita z’amanywa (12am) kugeza saa cyenda (3pm). Bategura bakanakira ibirori by’abakunzi babo aho banywa bagasangira. Hatatse amabara anyuranye aho uba unareba imipira n’imiziki bica ku mateleviziyo mpuzamahanga. Ni heza kandi habereye kunywera ikawa.
11. J. Lynn’s, Kicukiro
Ni ahahoze hitwa African Bagel Company, haherereye muri Kicukiro. Hazwiho kuba hagira ibiryo byiza, ikawa, amafiriti, pizza. Hakunda kugendwa cyane n’abanyamahanga baba bakurikirana izi serivise zaho harimo n’ikawa.
12. Magda Cafe, Kacyiru
Uhabona ntiwakeka ko ari ahantu heza wakwifuza kuzajya ujya gushakirayo ikawa. Urebeye inyuma ubona ari ahantu hasanzwe hajya gusa n’ahari ibiro ariko winjiyemo unyurwa na serivise zaho nziza nziza zitangwa neza kandi zihuse. Haratuje kandi hahora connection ya internet y’ubuntu. Nta bantu benshi baba bahari ku buryo hakubera heza kujyayo ku bakunda kwiherera ahantu hatuje.
13. Café Neo, Kacyiru
Haherereye Kacyiru, hakaba ari ahantu h’Umunyarwanda w’Umunya-Canada wihaye intego yo gutanga ikawa nziza muri Kigali. Ibi kandi niko biri kuko kuva yatangira mu 2012, Café Neo itanga serivisi zirihuta. Hahora ikawa iryoshye kandi nziza.
14. RaN Coffee Shop, Kacyiru
Aha ni hejuru mu nyubako y’Isomero rikuru rya Kacyiru, ku muhanda uca inyuma ya Ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda. Iyo uhicaye uba witegeye udusozi twiza tutaraturwa cyane twa Kacyiru. Uretse ikawa nziza ihaba banagira n’amafunguro meza.
15. Rz Manna, Nyarutarama
Iri zina risomwa ‘Roz Manna’ rituruka mu giheburayi rikaba riva muri Bibiliya. Iherereye hirya gato ya RDB ku muhanda ugana ku cyicaro cya MTN. aha hantu haracyari hashya kuko hafunguwe tariki ya 14 Kanama 2013 ariko bategura bakanatanga ikawa nziza. Bagira amafunguro kandi bafite umwihariko w’uko bashobora no kuyakugereza aho uri kandi akimeze neza.
16. Simba Café, Mu Mujyi
Mu nyubako ya Centenary mu mujyi rwagati, Simba Café imaze kuba ubukombe mu kwakiriza abayigana ikawa nziza iryoshyegutanga ikawa. Iriherereye mu gikari ariko ureba urujya n’uruza rw’abagenzi. Hari internet y’ubuntu ku bashobora gukoresha wifi. Uretse ikawa banagutegurira amafunguro anyuranye n’ibindi byo kunywa wifuza.
Uretse aha, hari n’ahandi harimo Roda Coffee i Remera; Aromas Coffee i Kimironko, Resto & Coffee Shop i Nyamirambo, The Downtown Pizzeria & Coffee Shop na Shake & Sip mu Mujyi wa Kigali n’ahandi tutiriwe turondora kuri uru rutonde.



















TANGA IGITEKEREZO