00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Ngoma- Bugesera uzuzura uyu mwaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 February 2024 saa 05:01
Yasuwe :

Umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Ngoma n’aka Bugesera ahazwi nka Ramiro ugeze kuri 35% wubakwa, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kikaba cyatanze icyizere ko ibyari bigoranye byarangiye kuri ubu imirimo igiye kwihutishwa kuburyo mu Ukwakira 2024 uzaba warangiye.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.

Iki gice kizahuzwa n’undi muhanda uri kurangira uva i Bugesera ugera mu Karere ka Nyanza aho imirimo iri kugana ku musozo.

Umukozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, Umuhoza Albert, yavuze ko ingorane zari ziri mu kubaka uyu muhanda zirimo kwishyura abaturage zamaze kurangira aho abari barabariwe bwa mbere bamaze kwishyurwa mu gihe ikindi gice cyabariwe nyuma ngo amafaranga yo kubishyura yamaze kuboneka.

Ati “Hari abaturiye uyu muhanda byabaye ngombwa ko bimurwa, ibyo byagiye bifata umwanya ariko ubu icyo kibazo cyarakemutse bose barimuwe. Dukurikije rero ingamba ba rwiyemezamirimo bafashe, bari kubaka uyu muhanda zirimo kongera imashini n’ibikoresho dufite icyizere ko imirimo nkuko biteganyijwe ko izarangira mu Ukwakira izaba yarangiye.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Sake, bavuga ko uyu muhanda wa kaburimbo bawitezeho impinduka nyinshi zirimo kongerera ubutaka bwabo agaciro no koroshya ubuhahirane n’abatuye mu Karere ka Bugesera.

Niyigena Théoneste we yavuze ko uyu muhanda niwuzura uzabafasha gukorera amafaranga menshi.

Yagize ati “ Nk’ubu kujya Bugesera byari ikibazo kuko twahagendaga amasaha abiri kubera umuhanda mubi ariko nurangira turizera ko bizoroha cyane, turashimira Perezida wacu utugeza ku iterambere nk’iri.”

Musabe Sandrine ucururiza mu Murenge wa Sake we yagize ati “Ubucuruzi bwanjye buzahita bwiyongera, nzahahirana na Bugesera, njye i Kigali byoroshye, njye i Kibungo byoroshye mbese uyu muhanda niwuzura bizaba ari byiza cyane.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa uherutse gusura uyu muhanda, yavuze ko igice kinini cyari kigoranye cyamaze gukorwa kuburyo aho imirimo igeze ngo hashimishije kuburyo hari naho bashobora gutangira gushyiramo kaburimbo.

Ati “ Ubu ibyo bice bigoranye hafi 80% byamaze kurangira ndetse hari n’ibilometero bitari bike byamaze kurangira kuburyo byakwakira kaburimbo, turabona ko igihe twihaye mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu umuhanda tuzaba twawurangije tugasigarana igice gito cya kilometero ibyiri kiri mu gishanga nacyo kizakomeza gukorwa.”

Umuhanda Ngoma Bugesera-Bugesera-Nyanza ni umwe mu izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa RTDA bwavuze ko abakora uyu muhanda bagiye kongera imashini n’ibindi bikoresho mu kwihutisha ikorwa ry’uyu muhanda
Kuri ubu hari ibice byamaze kurangira birindiriye gushyirwamo kaburimbo
Guverineri Rubingisa aherutse gusura abubaka uyu muhanda areba aho ibikorwa bigeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages