Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imari, KPMG cyashyize umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uzaturuka i Mombasa muri Kenya ukagera mu Rwanda, mu mishinga icumi y’ibikorwa remezo ikomeye kurusha iyindi muri Afurika mu 2014.
KPMG yatoranyije iyo mishinga y’ibikorwa remezo hagendewe ku gaciro ifite bibazwe mu mafaranga, ubushake bw’abayikora n’inyungu izagira ku mibereho y’abaturage. Iyi mishinga yiganjemo imihanda ya Gariyamoshi, ibibuga by’indege, n’ibindi bikorwa remezo.
Umuhanda wa Gariyamoshi uzava ku cyambu cya Mombasa kiri ku Nyanja y’Abahinde unyure i Kampala muri Uganda, ukagera n’i Kigali mu Rwanda ufite uburebure bwa kilometero 2900.
Uyu muhanda wa Gariyamoshi watewe inkunga na Banki yo mu Bushinwa (China Exim Bank) uzaba ufite agaciro kabarirwa muri miliyari 10 z’amayero (10 Milliards £).
Indi mishinga ikomeye muri Afurika yo mu 2014 ni uwo kubaka igishanga cy’imyidagaduro cya Bouregreg uzarangira mu 2020, umuyoboro wa peteroli uzava muri Algeria ukanyura muri Niger Nigeria. Uzaba ufite uburebure bwa kilometero 4300.
Iyi mishinga kimwe n’indi yatoranyijwe n’ikigo KPMG yitezweho kugeza Afurika ku iterambere rirambye.


















TANGA IGITEKEREZO