00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda wa gariyamoshi uzagera mu Rwanda uri mu ruhuri rw’ibibazo

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 15 November 2014 saa 09:42
Yasuwe :

Kubaka umuhanda uzanyura mu bihugu byinshi bya Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda bikomeje gukomwa mu nkokora n’ibirego bikomeye bya bamwe mu bayobozi ba Kenya na Uganda.
Abo bayobozi basaba ko abazimurwa aho uzanyura bahabwa ingurane ifatika , abazawubaka bakaba ari abaturage b’ibihugu uzanyuramo kandi bagahembwa neza ndetse n’uburyo sosiyete zizawubaka zabonyemo isoko bukajya ahagaragara.
Ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2014, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse imirimo (…)

Kubaka umuhanda uzanyura mu bihugu byinshi bya Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda bikomeje gukomwa mu nkokora n’ibirego bikomeye bya bamwe mu bayobozi ba Kenya na Uganda.

Abo bayobozi basaba ko abazimurwa aho uzanyura bahabwa ingurane ifatika , abazawubaka bakaba ari abaturage b’ibihugu uzanyuramo kandi bagahembwa neza ndetse n’uburyo sosiyete zizawubaka zabonyemo isoko bukajya ahagaragara.

Gariyamoshi isanzwe iva muri Kenya ikagarukira muri Uganda

Ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2014, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse imirimo y’icyiciro cya mbere cyo kubaka uyu muhanda cyo kuva Mombasa kugera Nairobi muri Kenya, mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera kutishyura ingurane zizahabwa abaturage bafite amasambu aho uwo muhanda uzanyura.

Uyu muhanda wa kilometero 2 935 witezweho guteza imbere bigaragara ubucuruzi bwo mu karere.

Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko abayobozi benshi ba Kenya na Uganda bakomeje gusaba ko abaturage bazubaka uwo muhanda batazakoreshwa agatunambwene kandi ntibahembwe intica ntikize.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Geofrey Ekanya, avuga ko kuba u Bushinwa bwarateye inkunga umushinga wo kubaka uwo muhanda bidakwiye gutuma bwiharira isoko ryo kuwubaka .

Ati "U Bushinwa bwafashe isoko ryo kubaka uriya muhanda binyuze mu buriganya, Leta zibigira ubwiru. Yego Abashinwa baduteye inkunga ariko bigomba no kubyarira umusaruro abaturage bakabona akazi gafatika nabo bakiteza imbere.”

Muri Gicurasi, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’abakuru ba Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri uyu mushinga mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi.

Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu byo mu karere batangiza ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa gariyamoshi

Ayo masezerano yemeza ko uwo muhanda ugomba kuzubakwa na za sosiyete zo mu Bushinwa byanga byakunda.

Isosiyete yubaka ibiraro n’imihanda yo mu Bushinwa CRBC yatangiye kubaka icyiciro cy’uwo muhanda muri Kenya mu kwezi gushize ariko abaturage bo mu Mujyi wa Voi bahita bigaragambya batwika amapine y’imodoka bahagarika ibikorwa by’ubwubatsi. bashinja u Bushinwa kubima akazi bakagaha abimukira b’Abashinwa.

Iyo myigaragambyo yahosheje CRBC yemeye gukoresha Abashinwa 2500 mu bihumbi 30 000 bazahabwa akazi ko kubaka.

Si muri Kenya gusa havugwa ibibazo mu iyubakwa ry’uyu muhanda. Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yashyizeho akanama gashinzwe guperereza ku buryo isoko ryo kuwubaka muri Uganda ryatanzwe.

Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Helen Kawesa, avuga ko bagiye kwiga neza ku buryo sosiyete China Civil Engineering Construction Corp. CCECC yari yabanje gutsindira isoko, yaryambuwe rigahabwa China Harbour Engineering (CHEC).

CCECC yareze CHEC mu Rukiko rwa Uganda guha ruswa bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda ngo bayihe isoko ariko yo ikabihakana.

Uyu muhanda wa gariyamoshi ni cyo gikorwa remezo gikomeye kizaba gikorewe muri Afurika y’Iburasirazuba kuva mu gihe cy’Ubukoloni.

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buvuga ko uzagabanya ibiciro by’ingendo z’indege bikava ku miya 20 z’amadorali y’Amerika bikagera ku miya 8 kuri kilometero.

Muri iyi myaka mike ishize u Bushinwa bwagiranye ubufatanye bukomeye n’ibihugu bya Afurika kandi burabishimirwa. Arikohari abavuga ko u Bushinwa bukoresha Afurika bushaka imitungo kamere n’isoko y’ibicuruzwa gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages