Abatekinisiye bagaragaza ko uyu muhanda uzahuza ibi bihugu by’akarere, uva i Mombasa (Kenya) ukagera Kigali (Rwanda) bisaba akayabo ka miliyari 14 z’amadolari ya Amerika. Aya madolari akaba agomba gushakirwa hamwe n’u Rwanda, Uganda na Kenya.
Ubwo bahuriraga mu nama ya cyenda y’Umuhora wa Ruguru yateraniye i Kigali mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame na bagenzi be Yoweri Museveni (Uganda), Uhuru Kenyatta (Kenya) na Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir wabiyunzeho, basabye ba minisitiri bashinzwe ibikorwaremezo n’ab’imari guhuza ubushobozi bukenewe, bugashyirwa mu ngego z’imari z’umwaka wa 2015/2016.
Nk’uko tubikesha The New Times, aba Baminisitiri bagomba kujyana mu ruzinduko mu Bushinwa gukusanya amafaranga yo kubaka uyu muhanda.
Ukuriye Imishinga y’Umuhohora wa Ruguru muri Uganda, Amb. Emmanuel Hatega, yagize ati” Twandikiye Guverinoma y’u Bushinwa, dutegereje ko batumenyesha igihe twakorerayo urugendo twateguye.”
Hatega yirinze kugaragaza Abo mu Bushinwa bazahura n’Itsinda rizajya gukusanya ayo yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi.
Hagati aho, bivugwa ko bazahura na Exim Bank, banki ifite intego yo guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga no gushora imari, kandi igatera inkunga ibihugu.
Muri Gicurasi 2014, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Keqiang, yasuye Kenya, basinyana amasezerano y’uko buzatanga 85% by’Amadolari miliyari zidaga eshatu zikenewe mu kubaka umuhanda wa gariyamoshi Mombasa-Nairobi.



















TANGA IGITEKEREZO